English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwasazwe yapfiriye mu muferege ntiharamenyekana icyamwishe.

Mu Karere ka Gatsibo, umurenge wa Gasange , akagari ka Teme ho mu mudugudu wa Kinunga,  niho hasazwe umugabo uri mu kigero  cy’imyaka 70 y’amavuko yapfiriye mu mu ferege.

Nyakwigendera witwa Rurarangabo Anastase  yasanganwe  telephoni iri kwaka itara  aho yararambaraye mu muferege uri hafi n’urugo rwe mu ijoro ku wa mbere rishyira ku wa kabiri tariki ya 1 Ukwakira 2024, bikaba bikekwa ko  yaba yari yasinze akaba atishwe.

Abaturanyi ba Rurarangabo bavuga ko yatashye yagasomye, aho ngo yamanutse aganira kuri telefoni n’umukobwa we utuye mu Murenge wa Muhura ahitwa i Bibare, bikaza kurangira abaturanyi be bamusanze mu muferege yapfuye; bagakeka ko yaba yanyereye akagwamo, dore ko ngo bamusanganye ibyo yari afite byose birimo amafaranga na telefoni bityo bakavuga ko nta wamuteze ngo amwice.

Aya makuru yemejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasange bwamenye amakuru mu masaha ya saa sita z’ijoro, buhagera buri kumwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi na DASSO.

Mukeshimana Athanase, Umucungamutungo w’Umurenge wa Gasange uri gukora nk’umusigire kuko Gitifu w’Umurenge ari mu kiruhuko, yemeje aya makuru,

Yagize ati’’Amakuru y’ibanze twamenye ni uko yari yiriwe anywa urwagwa hari n’abo bari basangiye, akaza kuhava akagenda, nyuma abaturage bakamusanga mu muferege  yamaze kwitaba Imana.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko basanze abo mu muryango we bamukuye mu muferege bamujyanye mu rugo, ubuyobozi bubasaba guhita bamujyana mu Bitaro bya Kiziguro, kugira ngo umurambo we usuzumwe harebwe icyateye urupfu rwe.

Mukeshimana Athanase  yanaboneyeho kugira inama abaturage kwirinda kunywa inzoga z’inkorano kandi bakanywa  mu rugero, bakanirinda gutaha amajoro  k’ubwo umutekano wabo muri rusange.

Donation Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Umurambo watoraguwe ku nkombe z’umugezi wa Mwogo ntiharamenyekana inkomoko yawo.

DRC:Ntiharamenyekana abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

Uwasazwe yapfiriye mu muferege ntiharamenyekana icyamwishe.

Muhanga:Uwari umukozi muri Hoteri yasanzwe mu muferege yapfuye

DRC yahagaritse ibikorwa byose bitari ibya siporo kuri sitade nyuma y'igitaramo cyapfiriyemo abantu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 12:17:02 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwasazwe-yapfiriye-mu-muferege-ntiharamenyekana-icyamwishe.php