English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ruhango: Uwaruri gusengera umurwayi  yapfiriye mu maboko ye ahita atabwa muri yombi.

Polisi yatangaje ko yataye muri yombi umukecuru w’imyaka 60 wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ruhango, nyuma y’uko mu rugo rwe hapfiriye umugabo w’imyaka 29 bivugwa ko yari yahaje ngo uwo mukecuru amusengere.

Abaturanyi b’uwo mukecuru babwiye TV1 ko ku itariki 19 Ugushyingo 2024 babonye uwo nyakwigendera azanywe n’umugore mu rugo rw’uwo mukecuru, usanzwe asengera abantu bafite ibibazo.

Umwe yagize ati ”Uwo mukecuru yari umurokore noneho twabonye bamuzaniye uwo mugabo ngo amusengere ariko ngo yari asanzwe arwaye. Bakimugeza hano baramusengeye nyuma arapfa ariko twahageze yapfuye. Ntabwo tuzi icyamwishe ariko ubwo yari afite ikimurimo kuko ntabwo umuntu yaza ari muzima ngo ahite apfa.''

Bakomeza bavuga ko uwo mukecuru yari asanzwe asengera abantu barwaye hakaba ubwo borohewe cyangwa bagakira ariko hakaba nta rusengero rwari rusanzwe ruhari.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko ukekwa yamaze gutabwa muri yombi.

Ati “Hafashwe ucyekwa ari we nyiri urugo ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Iperereza rirakomeje naho umurambo wajyanywe ku Bitaro bya Gitwe.''

Amakuru kandi avuga ko muri urwo rugo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwari bwarabujije uwo mukecuru kahakorera ibikorwa byo gusengera abantu kuko hatemewe ariko undi arakomeza arabikora.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

Rex Kazadi na Thomas Lubanga biyunze ku mitwe yitwaje intwaro muri RDC

U Bubiligi bwambariye urugamba muri Congo nyuma yo gutakarizwa icyizere n’u Rwanda

Imirwano yafashe indi ntera: Uko umutekano wifashe muri Centre ya Walikale

Ubutaka bwimuriweho ibiro by’Akagari: Umuturage arashinja ubuyobozi kutamuha ibyangombwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 18:56:39 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ruhango-Uwaruri-gusengera-umurwayi--yapfiriye-mu-maboko-ye-ahita-atabwa-muri-yombi.php