English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyabihu: Umunyeshuri yapfiriye ku ishuri bitunguranye.

Umunyeshuri wigaga mu Ishuri ry’indimi rya Gatovu (EL GATOVU) riherereye mu karere ka Nyabihu, yapfuye bitunguranye harakekwa ko yanyweye imiti yica imbeba.

Amakuru y’ibanze avuga ko intandaro y’uru rupfu ari amakimbirane yo mu miryango.

Ishuri ry’indimi rya Gatovu riherereye mu murenge wa Kintobo, akagari ka Gatovu ho mu mudugudu wa Gatovu, hafi n’umuhanda wa kaburimbo uva ku Mukamira werekeza mu Byangabo, aho bigutwara ibirometero icyenda kugira ngo winjire muri Ecole des letteres de Gatovu.

Amakuru y’urupfu rwa Ineza Muhumuza Happy wavutse mu mwaka wa 2008, wigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’isumbuye yamenyekanye mu ijoro ryo kuwa gatanu rishyira kuwa gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Niyibizi Louis, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’murenge wa Kintobo avuga ko urupfu rwa Ineza rushobora kuba rwakomotse ku makimbirane yo mu muryango.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Ijambo.net,  ati “Amakimbirane yo mu muryango niyo akekwaho kuba yaratumye Ineza afata icyemezo kigayitse anywa imiti yica imbeba, aho amakuru twayamenye agipfa kuwa gatanu saa tanu n’igice za nijoro, aho yagejejwe ku kigo nderabuziman cya Kintobo bahita bamwohereza ku bitaro bikuru bya Musanze agapfa akihagera.”

Akomeza avuga ko nyuma y’uru rupfu baganirije abanyeshuri babasaba ko nubwo haba hari amakimbirane ari mu miryango batagakwiriye gufata icyemezo kigayitse cy kwiyambura ubuzima, ahubwo bajya babiganirizaho abayobozi bakabagira inama.

Aba banyeshuri ba EL GATOVU babasabye kugira umuco wo gutangira amakuru ku gihe, ku buryo habaho gukumira.

Kugeza ubu umurambo wa Ineza Muhumuza Happy uri mu buruhukiro bw'ibitaro bya Musanze, bikaba biteganyijwe ko uzashyingurwa ejobundi ku wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2024.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Nyabihu: Inkongi y'umuriro idasanzwe yatwitse amaduka 8 arashya arakongoka.

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ISOKO RYO GUPIGANIRA KUGEMURA IBIKORESHOBY'ISHURI MU MWAKA 2024-2025

BUMBA TVET SCHOOL-RUTSIRO:ISOKO RYO GUPIGANIRA KUGEMURA IBIKORESHOBY'ISHURI MU MWAKA 2024-2025

Nyabihu: Umunyeshuri yapfiriye ku ishuri bitunguranye.

Umuhanzi Liam Payne wamenyekanye mu itsinda rya ‘One Direction’ yapfuye bitunguranye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-20 18:11:13 CAT
Yasuwe: 484


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyabihu-Umunyeshuri-yapfiriye-ku-ishuri-bitunguranye.php