Séraphin Twahirwa w’imyaka 66 wahamijwe ibyaha bya Jenoside yapfiriye muri gereza.
Séraphin Twahirwa wari uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside, no gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko rwo mu Bubiligi, yapfuye aguye mu bitaro bya Saint-Luc biri i Bruxelles.
Twahirwa yapfuye mu gitondo cy'ejo ku wa gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024, i Buruseli mu Bubiligi, nk'uko umunyamategeko we n'umuryango we babivuga.
Amakuru yatangajwe n’umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, ni uko uyu mugabo yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles, kuko yari arembye cyane.
Ati "Umukiriya wanjye Séraphin Twahirwa ntakiri muzima, hari hashize igihe gito yarakuwe muri gereza ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Saint-Luc i Buruseli mu Bubiligi. Njyewe ubwanjye nagiye kumusuhuza ariko mbona arembye cyane."
Bivugwa ko Twahirwa yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri mu kuguru, yavuye ku mpanuka yakoze mu myaka ya 1980, hamwe n’indwara ya diabete, akaba yagendanaga ukuguru k’uguterano (prothèse). Uburwayi bwe bwakaze cyane ubwo yashyirwaga muri Gereza.
Urukiko rwa Rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatusi Séraphin Twahirwa mu Ukuboza 2023. Yanahamijwe kandi ibyaha by’intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato.
Gusa ibyo Séraphin Twahirwa yashinjwaga byose yarabihakanye, avuga ko ari mu ba mbere bahunze Kigali ubwo indege y'uwari Prezida Juvénal Habyarimana yari imaze guhanuka, yanavuze ko yahungishije umuryango wiwe kuko yari asanzwe afite umugore w'Umututsikazi.
Ibi byaha byose yabikoreye mu Gatenga n’i Gikondo muri Kigali ubwo yari umuyobozi w’Interahamwe. Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show