English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Iri kudagadwa  kubera ubutitsa bw’abaturuka muri Afurika y’Epho.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya  Congo  ifite ubwoba ko hari bari guturuka muri Afurika y’Epfo   bafite umugambi  mubisha wo kuyihungabanyiriza umutekano.

Ambasade  ya DRC  muri Afurika y’Epfo yabitangaje kuri uyu wa 20 Nzeri 2024 ‘’aba bafite umugambi  mubi’’ bari  gushakira  ibyangombwa hasi kubura hejuru mu nzira zinyuranyije n’amategeko.

Ambasade ya DRC iti:’’ Muri ibi bihe Leta ya Kinshasa ishaka kugarura amahoro  mu gihugu, twamaze kumenya ko hari  abafite umugambi mubi wo kuvogera igihu cyacu bakakibuza umudendezo ubu barajwe ishinga no gushaka Visa  binyuze mu buryo bwa magendu. Ibi bikaba   bishobora ku  bafasha kwinjira muri DRC bavuye muri Afurika y’Epfo.

Ambasade ya DRC yasabye Guverinoma y’Afurika y’Epfo, by’umwihariko abafite mu nshingano urwego rw’iki gihugu rushizwe abinjira n’abasohoka  na sosiyete z’indege zikorera ingendo muri DRC kuaba  maso bagasuzuma ibyangombwa byabo.

 

Aya makuru agiye hanze mu gihe ingabo za DRC ziri mu ntambara ikomeye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, na nyuma y’uko mu mezi ya tambutse  tariki ya 19 Gicurasi  2024  umutwe witwaje intwaro wiyise New  Zaire wari wagerageje  guhirika  ku butegetsi  Perezida wa Congo Tshisekedi.

NSENGIMANA Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Muri ‘Volkano Fest’ ishyamba si ryeru, ubu haravugwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga APR FC muri CAF Champions Leagu

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado zageze i Kigali.

DRC: Iri kudagadwa kubera ubutitsa bw’abaturuka muri Afurika y’Epho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 12:13:39 CAT
Yasuwe: 15


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Iri-kudagadwa--kubera-ubutitsa-bwabaturuka-muri-Afurika-yEpho.php