English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muri ‘Volkano Fest’ ishyamba si ryeru, ubu haravugwamo  ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kugeza ubu abahanzi bayobowe na Angell Muton na Eric 1Key bivanye mu bikorwa  bari kuzagaragaramo  mu kwezi gutaha, aba  bahanzi bari kuzagaragara mu  bikorwa by’iserukiramuco, Mutoni na Eric bashinja umwe mu baritegura ibikorwa bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Angell Mutoni na Eric 1Key  banditse ku mbuga nkoranyambaga  ku mugoroba wo ku wa  20 Nzeri 2024, bavuga ko batishimiye imyitwarire idahwitse y’umwe mu bategura iri serukiramuco wasambanyije abagore ku ngufu.

Angell Mutoni yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye avuga ko we akuyemo ake karenge, kubera ibirego biteye ubwoba by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gukoresha nabi ububasha k’umwe mu bategura Volkano Fest.

Angell Mutoni ati “Ntabwo nzakora kandi ntabwo nzashyigikira ikintu cyose kijyanye na Volkano fest. Ni ukuri numijwe n’ibikorwa bibi  by’uwateguye Volkano Fest .”

Akomeza agira ati“Ndasaba imbabazi abantunbose bari bantegerezanyije amatsiko ku rubyiniro kuko nk’umutegarugori, umu-feminist ndetse n’impirimbanyi iri guharanira kurandura burundu  imizi yose y’ihohoterwa rikorerwa igitsina  gore muri rusange; ubu mpagaze ku ruhande rw’indangagaciro zanjye.”

Asoza yavuze ko ari ku ruhande rw’abahohotewe ndetse arabihanganisha mu bihe bikomeye barimo ko yiteguye kubafasha bakarwanya abitwaje icyo baricyo bakabafata ku ngufu.

Undi muhanzi witwa Eric 1Key na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze  agaragaza ubuhamya bw’ibikorwa bidasobanutse  by’uyu musore yiboneye n’amaso ye, ubwo yasambanyaga umugore bari  bahuriye mu birori byari byateguwe na Volkano Fest kuri Mundi Center. Avuga ko uyu musore yabanje guhohotera umukobwa ’usanzwe akina filime ndetse akaba n’umu-DJ nyuma bikaza guhosha.

Nyuma y’aho Eric 1Key avuga ko yaje kwisanga yicaye ku meza ariho abagore babiri ndetse bari kumwe n’uyu musore wari wasinze bikabije.

 Nyuma y’aho batashye mu rugo rw’abo bagore bagezeyo, buri umwe ajya mu cyumba ariko uyu musore we yakurikiye umwe muri abo bagore mu cyumba cye akaza no kumufata ku ngufu, ndetse Eric 1Key avuga ko yiboneye n’amaso uyu musore ari hejuru y’uyu mugore yamukuyemo imyenda akaza kumubuza ariko undi akamutera utwatsi.

Umuhanzi Eric 1Key akomeza avuga  ko kubera ibyo yiboneye n’amaso ye abiri yahisemo kudakomezanya  n’ibikorwa byose bifite aho bihuriye na Volkano Fest dore ko bidafututse.

Eric 1Key ati “Si nshaka kugira aho mpurira n’ibikorwa bya Volkano Fest mu gihe cyose uyu musore yaba akiyirimo cyangwa ngo akosore amakosa yakoze , si nshobora kwemera ko akoresha nabi ububasha bwe no guhohotera igitsina gore muri rusange.”

Iri tsinda rigari ry’abategura Volkano Fest ririmo Clémence Tuyishime, ushinzwe imari; Bruno Gouteux, usanzwe ari umujyanama ndetse n’umuyobozi w’umushinga, Volkano Fest; Nadia Kamasa Jumaine, w’umukorerabushake ndetse na Yannick Miara, Uyobora Volkano Fest ryasabye imbabazi kubera imyitwarire mibi ya mugenzi wabouvugwaho gufata ku ngufu.

Itsinda rigari rya Volkano Fast banditse  bati “Turashaka  gusaba imbabazi tubikuye ku mutima abashobora kuba baragizweho ingaruka ku myitwarire itemewe bivugwa ko yakozwe n’umwe mu bagize itsinda rishinzwe gutegura Volkano Fest. Turabizeza inkunga yacu yose mu ntambwe zose bifuza gutera, harimo n’ibikemurwa n’amategeko.”

Bakomeje bavuga ko bamaganye imyitwarire nk’iyi ndetse bariyemeje kurwanya ihohoterwa rishingive ku gitsina ndetse n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ndetse no guteza imbere umutekano utabogamye.

Bati “Kubera iyo mpamvu, kubera uburemere bwibi birego, twafashe icyemezo kitoroshye ariko gikenewe cyo kuva mu itsinda ryateguye iri serukiramuco.”

Bavuga ko mu 2023 bari biyemeje kwinjira mu itsinda ry’abategura iri serukiramuco, ariko kuri ubu bakaba babona myitwarire bafite ihabanye n’indangagaciro bagenderaho. Basaba umuntu wese waba yarahohotewe kubimenyekanisha, uwabikoze akabiryozwa.

Bati “Gutotezwa, urugomo, imibonano mpuzabitsina n’undi atabitangiye uburenganzira nta mwanya bifite mu muco wacu, mu iserukiramuco, ibirori n’ibitaramo, ndetse no muri sosiyete nyarwanda Rwanda muri rusange.’’

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore ushinjwa gufata ku ngufu yavuze ko ibyamubayeho byamurenze kuko abo bakoranaga bambariye kumutwara Iserukiramuco, agahakana ibyo aregwa.

Ati " Njye byandenze, ibyo bavuga sibyo, ibyo byaha bavuga bahamya ko byabaye mu minsi ishize nyamara nta kirego na kimwe mfite nkurikiranyweho. Ikigaragara ni umugambi wo kuntwarira Iserukiramuco ariko rwose ntabwo aribyo."

Yavuze ko nyuma y’uko ibyavuzwe bigiye hanze nyamara we yumva arengana yiyemeje kugana RIB, avuga ko yiteguye kugana uru rwego kugira ngo rumurenganure.

‘Volkano Fest’ ni iserukiramuco rizabera mu Karere ka Musanze kuva tariki 4-6 Ukwakira 2024 mu gihe rizaririmbamo Mani Martin, Icenova n’abandi batandukanye.

Iserukiramuco rigiye kuba nshuro ya kane risanzwe ribera mu Karere ka Musanze rikamara iminsi itatu yose risusurutsa abakunzi b’umuziki batandukanye baba baryitabiriye.

Iri serukiramuco ryateguwe mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo kuko abaryitabira yaba abo mu Rwanda n’abo hanze bagira umwanya wo kugera mu Ntara y’Amajyaruguru bakaryoherwa n’umuziki uba uherekejwe n’akayaga gaturuka mu birunga bibarizwa ku butaka bw’u Rwanda.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Burundi-Kibira, operasiyo idasazwe yahitanye abasirikare babarirwa muri 80.

Muri ‘Volkano Fest’ ishyamba si ryeru, ubu haravugwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uwakubanje yakongera, Pyramids yongeye gufunga amarembo yerekezaga APR FC muri CAF Champions Leagu

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado zageze i Kigali.

DRC: Iri kudagadwa kubera ubutitsa bw’abaturuka muri Afurika y’Epho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-22 08:43:31 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muri-Volkano-Fest-ishyamba-si-ryeru-ubu-haravugwamo--ihohoterwa-rishingiye-ku-gitsina.php