Uwahoze ayobora Sudani Omar al-Bashir arembeye mu bitaro.
Uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir, mbere yo guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro by’igitaragaranya nyuma.
Umwunganizi wa AL-Bashir w’imyaka 80, yatangaje ko ku wambere w’iki cyumweru ko ari bwo yavanywe mu kigo cya gisirikare yari afungiyemo giherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum yimurirwa mu kigo cy’ubuvuzi giherereye mu Majyaruguru ya Sudani.
Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ivuga ko uyu munyamategeko mu minsi ishize, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko atarembye cyane nk’uko bimeze ubu. Omar al-Bashir yagiye ku butegetsi mu 1989, akoze Coup d’état.
Mu gihe muri Mata 2019 nawe ari bwo yakorewe Coup d’état n’igisirikare ndetse aza no gufungwa, aho yari akurikiranweho ibyaha byinshi byiganjemo ibyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyunguze.
Ni mugihe kandi mu 2013 muri Sudani habaye imyigaragambyo y’abarwanyaga guverinoma ye nyuma y’icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Ababarirwa muri mirongo baguye muri iyi myigaragambyo, muri 2018, nabwo habaye indi myigaragambyo karundura yatumye benshi bigabiza imihanda mu Mijyi itandukanye.
Aha niho havuye igitekerezo cyatumye akurwa kubutegetsi ndetse ahita anafungirwa mu rugo iwe, aho byakozwe n’igisirikare cya Sudani.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show