English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uwahoze ayobora Sudani  Omar al-Bashir arembeye  mu  bitaro.

Uwahoze ari Perezida wa Sudani Omar al-Bashir,  mbere yo guhirikwa ku butegetsi, akanatabwa muri yombi n’ubuyobozi bwa gisirikare, yajyanywe mu bitaro  by’igitaragaranya nyuma.

Umwunganizi wa AL-Bashir w’imyaka 80, yatangaje ko ku wambere w’iki cyumweru ko  ari bwo yavanywe mu kigo cya gisirikare yari afungiyemo giherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum yimurirwa mu kigo cy’ubuvuzi giherereye mu Majyaruguru ya Sudani.

Inkuru dukesha Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, ivuga ko uyu munyamategeko mu minsi ishize, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko atarembye cyane  nk’uko bimeze ubu. Omar al-Bashir yagiye ku butegetsi mu 1989, akoze Coup d’état.

Mu gihe  muri Mata 2019 nawe ari  bwo yakorewe  Coup d’état n’igisirikare ndetse aza no gufungwa, aho yari akurikiranweho ibyaha byinshi byiganjemo ibyo gukoresha ububasha  ahabwa n’amategeko mu nyunguze.

Ni mugihe kandi  mu 2013 muri Sudani habaye imyigaragambyo y’abarwanyaga guverinoma ye nyuma y’icyemezo cyo kuzamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Ababarirwa muri mirongo baguye muri iyi myigaragambyo, muri  2018, nabwo habaye indi myigaragambyo karundura yatumye benshi bigabiza imihanda mu Mijyi itandukanye.

Aha niho havuye igitekerezo  cyatumye akurwa kubutegetsi  ndetse ahita anafungirwa  mu rugo iwe, aho byakozwe  n’igisirikare cya Sudani.



Izindi nkuru wasoma

Uwahoze ayobora Sudani Omar al-Bashir arembeye mu bitaro.

ICPAR yeretse abayobora imishinga mu Rwanda uko bavugutira umuti ibihombya Leta.

Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira

Perezida w’inzibacyuho wa Sudani Abdel Fattah al-Burhan yarusimbutse



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-26 11:58:29 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uwahoze-ayobora-Sudani--Omar-alBashir-arembeye--mu--bitaro.php