English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyorezo cya cholera muri Sudani cyiri kwica benshi

Minisiteri y'ubuzima muri Sudani aratabaza amahanga ko yayiha ubufasha mu guhangana n'icyorezo cya cholera kuko cyimaze guhitana abarenga 300 mu gihe abarenga ibihumbi 11 aribo banduye iki cyorezo.

Umukozi w'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS), yatangaje ko kugeza ubu  muri Sudani habarurwa abaturage 11.327 banduye cholera mu gihe abagera kuri 316 imaze kubahitana.

Minisiteri y'Ubuzima muri iki gihugu ivuga ko iki cyorezo cyatewe n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere kuko amazi akoreshwa n'abaturage yanduye cyane.

Kuva muri Mata 2023 ubwo imirwano muri Sudani yadukaga hagati y'ingabo za Leta zishyigikiye Gen Abdel Fattah al-Burhan uyoboye akanama ka gisirikare kahiritse ubutegetsi n'abarwanyi bahoze ari inyeshyamba ziyobozwe na Gen Mohamed Hamdan Daglo muri icyo gihugu, indwara zakomeje kwiyongera ndetse n'inzara ikomeza guhitana benshi kubera kubura amazi n'ibyo kurya.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-19 10:39:41 CAT
Yasuwe: 47


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyorezo-cya-cholera-muri-Sudani-cyiri-kwica-benshi.php