Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira
Perezida Paul Kagame yashimye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere cyo kubabera umuyobozi mu myaka itanu iri imbere.
Yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024, nyuma yo kurahirira kuyobora u Rwanda muri manda ya 2024-2029 aheruka gutorerwa.
Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda mu matora yo ku wa 14-16 Nyakanga 2024, ku majwi 99,18%. Yakurikiwe na Dr Frank Habineza uyobora Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda wagize 0, 50% na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga, wabonye amajwi 0, 32%.
Ubwo yari amaze kurahirira inshingano nshya, Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda ko bongeye kumugirira icyizere cyo kubayobora.
Yagize ati “Ndagira ngo mbere na mbere nshimire Abanyarwanda mwese kuba mwongeye kungirira icyizere. Nishimiye kongera kubabera umuyobozi ari we perezida muri iyi manda nshya dutangiye.”
Perezida Kagame yavuze ko ibihe byo kwiyamamaza ndetse n’ibyavuye mu matora muri rusange byagaragaje ko Abanyarwanda banyuzwe.
Ati “Ibihe byo kwamamaza n’amatora tuvuyemo, byatubereye twese Abanyarwanda, igihe cy’ibyishimo ndetse bigaragaza ko twanyuzwe. Miliyoni z’Abanyarwanda bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi hafi ya bose baratoye.
Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Abanyarwanda bamuhaye amahirwe n'icyizere cyo kubakorera no gukorana, anabahamiriza ko "ibyo twifuza byose tuzabigeraho."
Perezida Kagame yikije ku ntero yumvikanye mu bihe byo kwiyamamaza yagiraga iti ‘Ni wowe’, avuga ko atari we wenyine ahubwo ari Abanyarwanda bose kandi bazakorana bakagera kuri byinshi.
Ati “Ariko mu by’ukuri sinjye njyenyine ahubwo ni mwebwe, ni twese hamwe. Ubu rero, tugomba kongera kureba imbere ahazaza, mu myaka 30 ishize twageze kuri byinshi kandi byiza ariko nanone haracyari byinshi tutarageraho ariko tuzageraho mu myaka iri imbere.”
Ibirori byo kurahira kwa Perezida Paul Kagame byabereye muri Stade Amahoro, aho byitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse hirya no hino, inshuti z’u Rwanda, n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu byo mu mahanga. Byitabiriwe n’abakuru b’ibihugu 22 bo ku Mugabane wa Afurika, abayoboye Guverinoma, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga n’abandi bayobozi bo mu nzego zo hejuru.
Ati “Kuba muri hano kuri uyu munsi w’ingenzi bifite icyo bisobanuye kandi ni ibyo gushimwa cyane. Twishimiye by’umwihariko kugira abakuru b’ibihugu bose baje kwifatanya natwe cyangwa abohereje ababahagarariye. Abenshi muri mwe, mwaherekeje igihugu cyacu n’abaturage bacu muri uru rugendo rw’imyaka 30 yo kongera kwiyubaka.”
Umuhango wo kurahira wayobowe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Ntezilyayo Faustin.
Perezida Kagame yashyikirijwe ibirango bikuru by'Igihugu birimo Itegeko Nshinga, ibendera n'ikirangantego cya Repubulika y'u Rwanda. Yanahawe ingabo n'inkota nk'ikimenyetso cyo kurinda ubusugire bw'Igihugu no kubungabunga umutekano ndetse anashyikirizwa Indirimbo yubahiriza Igihugu.
Umukuru w'Igihugu yashimiye abashyitsi baturutse imihanda yose kumushyigikira.
Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko guhera mu mwaka wa 2024, manda y’umukuru w’igihugu izaba ari imyaka itanu kandi ikaba itarenga inshuro ebyiri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show