English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

ICPAR yeretse abayobora imishinga mu Rwanda uko bavugutira umuti ibihombya Leta.

 

Binyuze mu kigo Cy'u Rwanda cy'Ababarura mari b'Umwuga ICPAR Abashinzwe gukurikirana imishinga mu bigo byo mu Rwanda bavugutiye hamwe ikigenda giteza ibihombya Leta n'abaturage muri rusange.

Ni amahugurwa yaberaga mu karere ka Rubavu ahuza abayobozi b'imishinga bigira hamwe uko imishinga ikwiye kuba icungwa kugira iteze Imbere ba nyirayo n'igihugu muri rusange.

 

Ubuyobozi bwa ICPAR isanzwe itegura amahugurwa mu ngeri zitandukanye buvuga ko bwibanze ku bashinzwe kwita ku mishinga kuko ari bo bari bagezweho kandi uruhare rwabo bagasanga ari ingenzi mu iterambere ry'ibigo.

 

Nizeyimama Emmy Claude ushinzwe gutegura amahugurwa muri ICPAR aganira n'Ijambo.net yavuze ko iyo witegereje mu bitabo by'umugenzuzi w'imari usanga harimo.imishinga idindira,iyo amafaranga asubira mu baterankunga bikaba igihombo kuri Leta.

Avuga ko hari ubwo abakozi biyemeza gushira mu bikorwa imishinga ariko ntibategure neza Aho byabafasha kumenya uko ubanza gutegura neza umushinga kugira ngo  uzabashe ku wushyira mu bikorwa bitakugoye.

 

Imishinga ishyirwa mu bikorwa igenamigambi ritarakozwe neza,aho  amafaranga asubirayo ugasanga biraduteza igihombo.

 

Agira ati:"Turafasha abantu kubanza kumva neza uko bagomba gutegura umushinga, ugategura ibikenewe byose, turabigisha uko bakoresha ikoranabuhanga nabayobozi babo aho barigakurikirana uko umushinga ushyirwa mu bikorwa."

 

Akomeza avuga ko ikoranabuhanga barishyize imbere kuko ni rimwe mu rituma buri wese aba yagira icyo akora ku iterambere ry'umushinga.

Nizeyimama avuga ko mu gutegura batumira abagiye bakora imishinga itandukanye kugira ngo basangize abandi ibyo bazi.

 Agira ati:"nkubu dufite abantu bata imishinga, umuntu yabona umushinga ntacyo azakuramo agahita awuta afitemo amafaranga make,hari abata imishinga y'inyubako bakazita zituzuye, abari gukoreramo bakabura Aho bakorera, hari imishinga usanga amafaranga y'abaterankunga batanze asubijwe bigatuma badutera ikizere, rero nkatwe turi guharanira ko icyo cyizere kitatakara, iyo bibaye bigira ingaruka mu Rwanda, no ku banyarwanda  muri rusange "

 

 

Badege Peter ukora mu kigo Cy'i gihugu cy'Ubuhinzi n'Ubworozi RAB ushinzwe gukurikirana n'ibikorwa remeza ko aya mahugurwa yari akenewe kuko akangura abayajemo n'ibigo bahagarariye bikaba  bifasha gutuma intego z'umushinga zigerwaho.

 

Agira ati:"Biradufasha kuba twakuriki rana cyane umushinga ukagera ku ntego, ahanini usanga abashinzwe gukurikirana imishinga badatangirana na ba nyiri umushinga ntibajyanemo bigatuma umushinga utajyamo neza, ibyo twiga birafasha abacungamari b'Umwuga bituma bamenya uko bakurikirana ifaranga neza."

 

Badege avuga ko amahugurwa nkaya aba akenewe kuko abakebura bakamenya aho bakoze amakosa bigatuma bayakosora.

Muri Raporo zitandukanye zagiye zigaragazwa n'umugenzuri mukuru zerekanye ko imishinga myinshi usanga icunzwe nabi aho abagiye babigiramo uruhare bamwe bakurikiranwa ariko ngo amahugurwa nakomeza kugera kuri benshi bizatuma ikibazo gikemuka ku kigero kiri hejuru.

 

 

 

Nnsengimana Donatien.

 



Izindi nkuru wasoma

ICPAR yeretse abayobora imishinga mu Rwanda uko bavugutira umuti ibihombya Leta.

Ingabo z’u Rwanda zikomotse muri Cabo Delgado zageze i Kigali.

Rwanda: Abagera 70.000 mu myaka ine bagiye guhugurwa mu myuga higanjemo iyikoranabuhanga.

Nyabihu:Kera kabaye ikibazo cy’abasenyewe n’ibiza cyavugutiwe umuti.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 21:04:28 CAT
Yasuwe: 23


Comments

By MANZI on 2024-09-21 16:01:31
 Asante sana



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/ICPAR-yeretse-abayobora-imishinga-mu-Rwanda-uko-bavugutira-umuti-ibihombya-Leta.php