English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: UTB yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro

Mu karere ka Rubavu intara y'Iburengerazuba abanyeshuri, Ubuyobozi n'abakora muri Kaminuza y'Ubucuruzi n'Ubukerarugendo (UTB), bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, urubyiruko ruhabwa umukoro.

Ubwo Hibukwaga ku nshuro ya 31 Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Komine Rouge.

Zulfat Mukarubega washinze UTB yihanganishije abarokotse Jenoside muri 1994, ashimira Nyakubahwa Paul Kagame wayihagaritse agaha umunyarwanda wese ijambo.

Yagize ati ‘’Umunyarwanda kuri ubu arisanzuye arishimye kandi twese dufatanyije dusenyera umugozi umwe, ni muri urwo rwego urubyiruko muri hano ndabasaba gutekereza munibuka ko igihugu cyabohowe n'urubyuruko kimwe namwe, ntabwo muzafata imbunda, ariko mufite ingero nziza za bakuru banyu murwane intambara zo kugoreka amateka, murabibona hirya no hino, mufate ingamba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, murwane intambara murwanya abagoreka amateka yaranze igihugu cyacu."

Yakomeje avuga ko aritwe tugomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho mu Rwanda no muri Afurika n'ahandi nkuko u Rwanda rwayihagaritse muri 1994 ndetse nyuma rujya gufasha n'ibindi bihugu ngo itabayo.

Yagize ati: ‘’Ntimukarebe ngo murebere, uko twatojwe nk'Abanyarwanda ntabwo dutsindwa, ikindi ni ukurwana urundi rugamba twiyubakira igihugu mu buryo burambye turwanya ubukene, kuko iyo bihari ntabwo umuntu atekereza neza, abashora imari iwacu badukundira ko dufite amahoro ahubwo mutekereze, mwiga ibyo mukora niko gusigasira ibyagezweho."

Kevin Mugwaneza umwe mu banyeshuri biga UTB yavuze ko Kwibuka atari inzika ahubwo ari ugusubiza agaciro abacu bidufasha gusigasira amateka asaba bagenzi be gukomeza kwigira ku mateka kugira ibyabaye bitazongera kubaho.

Meya Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu yavuze ko kwibuka mu mashuri baba bagamije kwegera urubyiruko berekana uko urubyiruko rwijanditse muri Jenoside ariko hari n'urubyuruko rwahagarutse rukarwanya Jenoside, asaba urubyiruko kurwanya imvugo zihembera urwango.

Yasabye urubyiruko gusura cyane urwibutso rwa Jenoside aho avuga ko Komine Rouge ifite byose bigaragaza Jenoside kuva itangiye kugera ihagarutswe.

Yagize ati “Urwibutso ubwaryo ni ikimenyetso gikomeye. Nta na hamwe mu makomini yahozeho ku rwego rw’ubuyobozi hatabereye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi, bityo bikaba ari ingenzi ko ibyo bihe byibukwa. Urubyiruko rugomba kumenya amateka mu ndimi zose, kugira ngo rushobore kugira uruhare mu kurwanya ko ayo mateka mabi yakongera kubaho. Iyo urubyiruko rusura inzibutso, rwigira byinshi: rurasobanukirwa uko Jenoside yateguwe igihe kirekire, uko yashyizwe mu bikorwa mu 1994, uko abacengezi bakomeje kwica abaturage barimo n’abakozi ba Bralirwa, ndetse n’ihuriro riri hagati ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibibazo byabereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ubuyobozi bwa UTB bwasabye ko hashyirwa imbaraga mu kwigisha amateka urubyiruko, inyigisho zikagera no ku banyamahanga cyane abiga mu mashuri yo mu Rwanda.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Umuhanzi John Blaq uri mu bagezweho muri Uganda ni muntu ki?

Manishimwe Djabel yasobanuye impamvu yangiwe kwinjira muri Algeria

Ni nde uzahabwa urufunguzo? APR FC mu biganiro bya nyuma n’abatoza 2 bakomeye muri Afurika

Ibyo umukinnyi w’ikirangirire muri sinema Jack Chan yahishuye kuri AI yaje ashaje

AFC/M23 mu rugamba rwo kwigarurira Pinga nyuma yo gukwirakwiza ingabo muri Masisi na Walikale



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-30 15:50:06 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-UTB-yibutse-Jenoside-yakorewe-Abatutsi-muri-Mata-1994-urubyiruko-ruhabwa-umukoro.php