English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urukiko rwa Uganda rwategetse ihindurwa ry’amazina y’imihanda yitiriwe Abakoloni i Kampala.

Urukiko Rukuru rwa Uganda rwafashe umwanzuro usaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala gutangiza gahunda yo guhindura amazina y’imihanda imwe n’imwe yitiriwe abayobozi b’abakoloni b’Abongereza, mu rwego rwo gusigasira ishema ry’ubwigenge bwa Uganda.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko John Ssempebwa, uharanira uburenganzira bwa muntu, yandikiye urukiko mu mwaka wa 2024, agaragaza ko gukomeza kwitirirwa abayobozi ba cyera b’Abongereza ari uguharabika ubusugire bwa Uganda nk’igihugu cyigenga. Muri iyo nyandiko, Ssempebwa yasabye ko imihanda ifite amazina y’abakoloni nka Fredrick Lugard, uzwiho ibikorwa by’ubugome ku Mugabane wa Afurika, ihindurirwa amazina.

Nubwo Uganda yabonye ubwigenge ku wa 9 Ukwakira 1962, imihanda myinshi yo muri Kampala ikomeje kwitwa amazina y’abayobozi b’abakoloni. Mu mwaka wa 2020, abaturage basaga 5,000 bashyize umukono ku nyandiko isaba ko ayo mazina ahindurwa, nyandiko yashyikirijwe Rebecca Kadaga, wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko icyo gihe.

Mu mwanzuro w’urukiko wasomwe n’Umucamanza Musa Ssekaana, hasabwe ko iyo mihanda ihabwa amazina afitanye isano n’umuco wa Uganda, amateka y’igihugu, n’indangaciro zacyo aho gukomeza guha icyubahiro abategetsi b’ubukoloni.

Guhindura amazina y’imihanda ni intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwigobotora ibisigisigi by’ubukoloni. Abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaturage ba Uganda bari bamaze igihe basaba iyi mpinduka, basaba ko hakomeza gukorwa ubukangurambaga bugamije kurandura burundu igikomere cy’ukolonializime.

Uyu mwanzuro wa Ssekaana uje nyuma y’igihe abayobozi batandukanye basabwe kwinjira muri iyi gahunda. Mu 2019, Erias Lukwago, Meya wa Kampala, yasabwe gutangiza iyi gahunda, naho mu 2021, Kadaga yandikiye Minisitiri w’Intebe, Ruhakana Rugunda, amusaba gukurikirana iki kibazo.

Uganda yakolonijwe n’u Bwongereza kuva ku wa 18 Kamena 1894 kugeza ku wa 9 Ukwakira 1962. Muri iyo myaka, abayobozi b’abakoloni bakoze ibikorwa byinshi byibasira abaturage ba Uganda, bikaba ari byo bituma benshi badashaka ko amazina yabo agumaho mu Murwa Mukuru w’igihugu.

Uyu mwanzuro ushobora kuba icyitegererezo ku bindi bihugu by’Afurika bigifite amazina y’imihanda yitiriwe abakoloni, mu rwego rwo gusigasira amateka y’ubwigenge no kurandura ibisigisigi by’icyo gihe cyakandamije umugabane.



Izindi nkuru wasoma

Uganda yohereje izindi ngabo zidasanzwe mu kindi gihugu cyo muri EAC.

Impamvu yatumye Umugabo agerageza kwica umukozi w’Urukiko rwa Gasabo akoresheje imbago

Urukiko rwa Uganda rwategetse ihindurwa ry’amazina y’imihanda yitiriwe Abakoloni i Kampala.

UPDF yatangaje impamvu Uganda yongeye kohereza iz’indi ngabo zayo muri RDC.

Volleyball: Amakipe ahagarariye u Rwanda yisanze mu matsinda akakaye muri Uganda.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-05 09:45:45 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urukiko-rwa-Uganda-rwategetse-ihindurwa-ryamazina-yimihanda-yitiriwe-Abakoloni-i-Kampala.php