English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imirwano ikaze Ituri: Ingabo za Uganda zikomeje kwica iza CODECO urusorongo

Byibuze abarwanyi icyenda b’umutwe wa CODECO bishwe naho bane barakomereka mu mirwano yabereye mu Mudugudu wa Beteleem, muri Fataki, Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri. Iyi mirwano yabaye hagati y’inyeshyamba za CODECO n’Ingabo za Uganda (UPDF), nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abitangaza.

UPDF yatangaje ko ifite impungenge ku musirikare wayo wakomeretse bikabije muri iyi mirwano. Ku rundi ruhande, ibikorwa by’urugomo byatumye abaturage benshi b’aka gace batangira guhunga, bashaka ubuhungiro ahantu batekanye.

Mu gihe umutekano ukomeje kuba muke, umuhanda wa 27 urakomeza gufungwa, bigatuma ubuhahirane buhagarara. Raporo zitandukanye zivuga ko amakamyo agera kuri 300 y’ibicuruzwa yahagaritswe hagati ya Teritwari za Mahagi na Djugu kubera izi mvururu.

Iyi mirwano ikaze ije ikurikira indi yabaye mu mpera z’icyumweru gishize muri ako gace, aho UPDF yongeye guhangana n’inyeshyamba za CODECO. Ibi bikomeje kwerekana ko umutekano mu Ntara ya Ituri ugenda urushaho guhungabana, ibintu biteye impungenge ku baturage n’abashoramari.

Ibikorwa by’igisirikare bya UPDF muri Ituri bishingiye ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’aka gace.

Birasaba ingamba zihamye kugira ngo umutekano muri Djugu n’ahandi muri Ituri wongere kugenzurwa, hagamijwe gukumira ibikorwa by’inyeshyamba no gufasha abaturage bugarijwe n’ingaruka z’izi mvururu.



Izindi nkuru wasoma

OMS: Indwara zo mu kanwa zikomeje kwiyongera, hafi ½ cy’abatuye isi cyarazanduye

Imirwano yafashe indi ntera: Uko umutekano wifashe muri Centre ya Walikale

Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ubutwari n’ubwitange

FARDC izasenywa, ARC nizo zizaba Ingabo zonyine za Congo - Corneille Nangaa

Imirwano ikaze Ituri: Ingabo za Uganda zikomeje kwica iza CODECO urusorongo



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-26 09:04:39 CAT
Yasuwe: 46


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imirwano-ikaze-Ituri-Ingabo-za-Uganda-zikomeje-kwica-iza-CODECO-urusorongo.php