English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uganda yohereje izindi ngabo zidasazwe mu kindi gihugu cyo muri EAC

Uganda yohereje izindi ngabo muri Sudani y'Amajyepfo mu rwego rwa Operation yiswe "Mlinzi wa Kimya,” igamije  gufasha ingabo za Leta guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.Iyi mitwe yitwaje intwaro yubuye imirwano mu bice bya Nile ya ruguru no muri Juba.

Umuvugizi w’agateganyo w’Ingabo za Uganda, Col. Chris Magezi yemeje ko hari abasirikare ba UPDF bongeye koherezwa muri Sudan mu rwego rwo kuyishyigikira no ku bwo  kwiyemeza guharanira umutekano w’akarere no gushyigikira ingabo za leta ya Sudani yepfo.

Col. Magezi yagize ati: " Nibyo koko twohereje ingabo muri Sudan, Umuyobozi w'Ingabo zirwanira ku butaka (UPF), Lt. Gen. Kayanja Muhanga niwe watanze amabwiriza ku ngabo zoherejwe azisaba gukora kinyamwuga no kugaragaza ubushishozi.”

Izi ngabo zoherejwe muri Sudan, nyuma y’uko ku ya 11 Werurwe 2025, Uganda nabwo yohereje abasiriakre bo mu mutwe udasanzwe ’Special Force’. By’umwihariko aba bakaba barahawe inshingano zo kurinda umujyi wa Juba.

Ibi kandi byanashimangiwe na n’umugaba mukuru w’Igisirikare cya UPDF, Jenerali  Muhoozi Kainerugaba mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, avuga ko igikorwa  cyo kohereza ingabo cyagenze neza kandi ko uzarwanya Perezida Kiir wese, azaba atangije intambara kuri Uganda.

Gusa kuruhande rwa Guverinoma ya Sudan, rwahahakanye ibyo General Kainerugaba yavuze, ivuga  ko nta ngabo za UPDF zoherejwe muri iki gihugu.



Izindi nkuru wasoma

Umugore yatawe muri yombi azira guteme umugabo we

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Havumbuwe ibihugu 20 bishaka kohereza ingabo zidasazwe muri Ukraine

Trump yasinye itegeko rikuraho Minisiteri y'Uburezi muri Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-20 21:45:18 CAT
Yasuwe: 14


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uganda-yohereje-izindi-ngabo-zidasazwe-mu-kindi-gihugu-cyo-muri-EAC.php