Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubuyobozi bw’Ingabo za Uganda (UPDF) mu Mutwe wa 2 w’Ingabo bwakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ku mupaka wa Mirama mu Karere ka Ntungamo.
Iri tsinda rigizwe n’abasirikare bo muri Diviziyo ya 2 n’iya 5 z’Ingabo z’u Rwanda, ndetse n’Umujyanama wa Gisirikare wa RDF muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana. Aba ni abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka y’ibihugu byombi kandi basanzwe bafatanya n’izindi nzego mu guhangana n’ibyaha bikorerwa ku mupaka no kubungabunga umutekano.
Maj Gen Paul Muhanguzi, uyobora Diviziyo ya 2 ya UPDF, ni we wakiriye itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda ku mupaka wa Mirama Hills. Itsinda ry’u Rwanda riyobowe na Brig Gen Pascal Muhizi, uyobora Diviziyo ya 5 ya RDF.
Mu ijambo rye ritangiza inama ibera muri Igongo Country Hotel and Cultural Centre mu Mujyi wa Mbarara, Maj Gen Paul Muhanguzi yashimiye abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda ku kuba bitabiriye iyi nama.
Yagize ati: "Uku kuza kwanyu bikomeza kugaragaza icyifuzo gikomeye cyo gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’Abakuru b’Ibihugu byacu, Nyakubahwa Gen Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, na Nyakubahwa Gen (Rtd) Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Repubulika ya Uganda."
Iyi nama igamije kureba aho imyanzuro y’inama zabanje igeze ishyirwa mu bikorwa no gusuzuma intambwe imaze guterwa mu kurema umutekano urambye ku mipaka y’ibihugu byombi.
Maj Gen Muhanguzi yavuze ko hari intambwe igaragara yatewe mu guhangana n’ibyaha bikorerwa ku mupaka no kwimakaza umutekano.
Yagize ati: "Ndashima uko abayobozi b’ingabo bacu bakomeje gukorana bya hafi, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’umutekano ku mupaka. Ndabashimira cyane kuri iyi ntambwe imaze guterwa."
Yasabye ko ubufatanye bw’abayobozi b’Ingabo bukomeza kugira ngo habeho gushyira mu bikorwa intego y’Abakuru b’Ingabo bombi, aribo Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF, na Gen Mubarakh Muganga, Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF.
Yagize ati: "Ubufatanye bwacu buzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere umutekano n’imibereho myiza y’abaturage bacu batuye ku mipaka, bikazanagira ingaruka nziza ku iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byombi."
Ku ruhande rwe, Brig Gen Pascal Muhizi, uyoboye itsinda rya RDF, yashimiye UPDF ku bw’ukwakira neza bagiriwe. Yagize ati: "Ku bwanjye bwite no ku bw’itsinda ryanjye, ndashimira cyane uburyo mwatwakiriye neza, ubuntu bwanyu n’urugwiro muduhaye turabishima cyane."
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro nk’ibi bimaze gutanga umusaruro ushimishije kuva aho byatangiriye. Yagize ati: "Ibi bigaragaza ko twese twumva akamaro k’ibi biganiro bigamije gukemura ibibazo duhura nabyo ku mipaka yacu."
Brig Gen Muhizi yasabye abayobozi b’Ingabo n’abandi basirikare gukomeza kugira ubufatanye bukomeye kugira ngo basohoze intego y’abakuru b’ingabo b’ibihugu byombi. Yashoje ashimira ubuyobozi bwa RDF na UPDF ku bufatanye mu guteza imbere umutekano.
Iyi nama yitabiriwe kandi n’abandi bayobozi barimo Col Armstrong Nduga, ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa muri Diviziyo ya 2 ya UPDF, abayobozi b’udutsiko tw’Ingabo (Brigade Commanders), abayobozi b’amasirikare (Battalion Commanders) hamwe n’abashinzwe ubutasi (Intelligence Officers).
Itsinda ry’impande zombi ryagiranye kandi ibiganiro n’abayobozi b’uturere twa Ntungamo na Rukiga mu Karere ka Ntungamo.
Iyi nama izamara iminsi itatu. Inama zabanje zabereye i Nyagatare na Musanze mu Rwanda, ndetse no mu Mujyi wa Mbarara.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show