Umwana w’imyaka 16 gusa,yerekanye impano idasanzwe yegukana umudari wa Silver
Irakoze Aline, umukobwa w’Umunyarwandakazi w’imyaka 16, yanditse amateka mashya muri siporo y’u Rwanda ubwo yegukanaga umudali wa Silver mu marushanwa ya Shampiyona ya Afurika ya Karate (UFAK 2025) ari kubera muri Nigeria kuva ku wa 22 kugeza ku wa 27 Nyakanga 2025. Ni ubwa mbere Aline akinira ikipe y’igihugu, ariko yahise yigaragaza nk’umukinnyi ufite impano n’ubushobozi budasanzwe.
Ku wa 26 Nyakanga 2025, Aline yageze ku mukino wa nyuma mu cyiciro cya Kumite (kurwana) mu bagore bari munsi y’ibiro 53 (under 53kg), aho yitwaye neza kugeza atsindiwe ku mukino wa nyuma, ahita yegukana umwanya wa kabiri n’umudali wa Silver. Uretse Kumite, Aline yari yanitabiriye n’icyiciro cya Kata (kwiyerekana), aho yasoje ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi bahatanye ku giti cyabo.
Iyi shampiyona yitabiriwe n’ibihugu birenga 30 byo ku mugabane wa Afurika. U Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi 13, bari mu byiciro bitandukanye birimo icy’abari hagati y’imyaka 14–15 (cadets), 16–17 (juniors), n’abakuru (seniors). Kuri iki cyumweru hateganyijwe imikino ya nyuma mu cyiciro cy’abakuru, aho u Rwanda rufite icyizere cyo kongera kubona indi midali.
Nubwo Aline yitwaye neza kandi agahesha ishema igihugu cye, si we mwana muto cyane mu bakinnyi b’u Rwanda bitabiriye iri rushanwa. Umwana muto kurusha abandi ni Credo Armand Byusa Kabagema, ufite imyaka 14, wakinnye mu cyiciro cy’abari hagati ya 14 na 15 (cadets). Nubwo Credo ategukanye umudali, yagaragaje impano ikomeye kandi ahabwa icyizere cy’ahazaza heza muri Karate nyarwanda.
Karate mu Rwanda ikomeje gutera imbere ku bufatanye bw’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (FERWAKA) n’abatoza b’igihugu, ndetse n’urubyiruko rukomeje kwitabira uyu mukino. Umusaruro nk’uwa Irakoze Aline ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rufite ejo hazaza heza mu mikino ya Karate ku rwego rw’akarere na Afurika yose.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show