English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutwe w'Inkeragutabara ukora iki,ukorera he,ukora ryari mu ngabo z'u Rwanda?

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024, Ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigamije gusobanurira Abanyarwanda n’urubyiruko by’umwihariko, igikorwa cyo kwinjiza mu Ngabo, Inkeragutabara n'uburyo zishobora kwitabazwa mu gihe bibaye ngombwa.

Ingabo z’Inkeragutabara ni umwe mu mitwe ine igize Ingabo z’u Rwanda, uyu mutwe uza wiyongera ku Ngabo zirwanira ku Butaka, Ingabo zirwanira mu Kirere n’Ingabo zishinzwe Ubuzima.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga ubwo yari muri icyo kiganiro, yasobanuye ko Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara ugizwe n’ibyiciro bitatu.

Ati “Icyiciro cya mbere, ni Inkeragutabara zitabazwa mu bikorwa bya Gisirikare, ni urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18-25, batoranywa mu muryango Nyarwanda bagatozwa mu mezi atandatu.”

Ibindi byiciro by’Umutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, birimo icy’Inkeragutabara zigizwe n’abarangije cyangwa abasheshe amasezerano yabagengaga mu gisirikare bakiri mu myaka y’amavuko iteganywa n’itegeko.

Icyiciro cya Gatatu ni icy’Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye bazobereye mu bintu bitandukanye byo kongerera RDF ubushobozi.

Brig Gen Ronald Rwivanga yagize ati “Binjizwa hagendewe cyane cyane ku bumenyi bwihariye bafite kandi bukenewe mu Ngabo z’u Rwanda, bahabwa imyitozo yihariye.”

Umuyobozi ushinzwe Abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, Col Lambert Sendegeya, yasobanuye ko abazajya mu Mutwe w’Ingabo z’Inkeragutabara, bazajya bahugurirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, aho abasirikare bandi batorezwa.

Ati “Zaba ingabo zikora akazi ku buryo buhoraho n’Ingabo z’Inkeragutabara, igikorwa kizabera rimwe kandi n’ahantu hamwe.”



Izindi nkuru wasoma

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Abaturage bo mu cyaro cya Liria bahawe serivise z'ubuvuzi n'ingabo z'u Rwanda

Umuyobozi wa UNMISS yashimye byimazeyo umuhate w'ingabo z'u Rwanda

U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-16 11:48:51 CAT
Yasuwe: 44


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutwe-wInkeragutabara-ukora-ikiukorera-heukora-ryari-mu-ngabo-zu-Rwanda-1.php