Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.
Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda (Aamavubi), Ntwari Fiacre witwaye neza kumukino banganijemo u Rwanda rwanganijemo na Nigeria 0-0, mu gushaka itike y’igikombe cya Africa 2025 cyizabera muri Maroco umwaka utaha.
Ntwari Fiacre avuga ko ku ruhanderwe yagombaga kwerekana icyo ashoboye nk”umukinnyi ukomeye ndetse ukina muri champiyona ikomeye .
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko usazwe akina muri Afurica y’Epfo, yabitangaje kuri uyu wa kabiri nyuma yo gukuramo amashoti arenga icyenda akomeye yose akaba yaraganaga mu izamu, aho yaterwaga n’abakinnyi ba Nigeria ibi bikaba byerekana ko ari umukinnyi ukomeye kandi ufite ubuhanga budasanzwe.
Ati:”Nakinaga n’ikipe ikomeye bisobanuye ko nange nagombaga kwerekana ubushongore n’ubukaka mfite cyane ko nkina mu ikipe nziza, icyo rero cyaramfashije kumva ko umukino wanjye wa mbere kuri Stade Amahoro ngomba kuba udasazwe kandi nabigeze ho ndashima Imana .’’
Ntwari Fiacre mu minota 97 ahanganye n’abarutahizamu b’ibikoko ba Nigeria n’abandi bakinni bayo bakomeye ,izamu rye ryatewemo amashoti 20 harimo 9 yaganaga mu izamu akaba yarayakuyemo yose byumwihariko harimo amashoti umunani yaterewe mu rubuga rw’amahina rwe.
Ntwari Fiacre mbere y’uko ava mu Rwanda, yakiniye amakipe atandukanye harimo Intare FC,APR FC,Marines FC ndetse na AS Kigali akaba ari nayo yamubereye urufunguzo rumufungurira amarembo yo muri Kaizer Chiefs ibarizwa muri Afurika y'Epfo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show