U Rwanda rwohereje izindi ngabo na Polisi muri Mozambique
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamana 2024, itsinda ry'ingabo na Polisi ryahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ryerekeza muri Mozambique i Cabo Delgado aho rigiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Mbere yuko iri tsinda rihaguruka, abarigize bahawe impanuro n'umugaba w'ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka Mej Gen Vincet Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano.
Mej Gen Vincet Nyakarundi yasabye abagize iri tsinda gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza no kunoza akazi keza kamaze gukorwa n'ingabo z'u Rwanda mu myaka itatu ishize ni mu gihe CP Vincent B Sano yasabye iri tsinda gukorera hamwe ndetse no kwirinda amakosa ashobora gutuma isura y'u Rwanda igaragara nabi mu mahanga.
Izi ngabo zigiye muri Mozambique zisimbuye irindi tsinda ryari ryaroherejwe muri Mozambique mu mwaka ushize.
Itsinda ryahagurutse i Kigali kuri uyu wa Kabiri riyobowe na Maj Gen Emmy Ruvusha ugiye gukorera mu ngata Maj Gen Alex Kagame.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri Mozambique.
Mu myaka itatu izi ngabo zihamaze, zashoboye kwirukana ibyihebe byo mu mutwe wa Al Sunna Wa Jama (ASWJ) mu bice bitandukanye bya Cabo Delgado, by’umwihariko mu turere twa Mocimbao da Praia na Palma.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show