English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuti urinda uwawufashe kwandura  SIDA uratangira gukoreshwa mu gihe cya vuba          

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera Sida mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwatangaje ko u Rwanda rushobora gutangira gutanga umuti mushya wa Lenacapavir Yeztugo mu mwaka wa 2026, igihe cyose nta gihindutse.

 

Uyu muti ukorwa n’Ikigo cyo muri Amerika Gilead Sciences, kizwi cyane mu gukora imiti irimo n’ivura virus itera Sida, ni umuti ufatwa kabiri mu mwaka ,bivuze ko ari rimwe  mu mezi atandatu, uyu muti witezweho kugabanya imvune n’ihangayika abantu bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida bahuraga nazo mu gufata imiti ya buri munsi cyangwa inshinge za buri mezi abiri.

Lenacapavir Yeztugo ni umuti urinda uwawufashe kwandura Virusi itera Sida nk'uko ubushakashatsi bubigaragaza.  Igerageza ryerekanye ko ufite  ubushobozi bwo kurinda ku kigero cya 99%.

Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC, yatangaje ko igerageza ry’uyu muti ryakorewe ku bantu barenga 5300 muri Afurika y’Epfo na Uganda, cyane cyane abangavu n’abagore bakiri bato bari hagati y’imyaka 16 na 24. Nta virusi ya Sida yigeze igaragara ku bawufashe.

Andi magerageza yakozwe mu bihugu bitandukanye nka Argentine, Brésil, Mexique, Peru n’Amerika. Yibanze ku bantu barimo abaryamana bahuje ibitsina n’abihinduye ibitsina, aho umuti wagaragaje ubushobozi bwo kurinda ubwandu bushya bwa virusi ya Sida ku kigero cya 99.9%.

Umuti uzatangirwa ubuntu ku byiciro byihariye

Lenacapavir Yeztugo uzatangira gutangwa ku buntu ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura virusi itera Sida. Ibi byiciro birimo: urubyiruko, abakora uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n’abashakanye umwe afite virusi itera Sida.

Dr Ikuzo ati “Ni serivisi tugitangira ubuntu kandi hari amafaranga menshi aba yazitanzweho, ni yo mpamvu twibanda kuri biriya byiciro,”

 

Yongeyeho ko u Rwanda ruzagenda rwiga uko abantu bose bashobora kuzayishyura ku bushake bwabo, igihe imiti izaba ibonetse ku bwinshi.

Amashyirahamwe mpuzamahanga nka Global Fund na Children’s Investment Fund Foundation (CIFF) yamaze kugaragaza ubushake bwo gutera inkunga ibihugu bigaragaza ko byiteguye kugeza uyu muti ku baturage babyo. Kugeza ubu, ibihugu icyenda bimaze kugaragaza ubushake, kandi biteganyijwe ko bitarenze 2026 bizaba byatangiye kuwukoresha.

 Mu Rwanda hari intambwe yatewe mu guhangana na Sida

Dr Ikuzo yavuze ko 97% by’abafite virusi ya Sida mu Rwanda bafata imiti neza, naho 98% muri bo bagabanya igipimo cya virusi mu mubiri ku buryo ishobora no kutagaragara mu bipimo bisanzwe.

Yagize ati: “Hari abantu bajya basengerwa, bagapimwa ntibagaragaze virusi, bakibwira ko bakize. Nyamara ntabwo virusi iba yakize, ahubwo imiti iba yakoze akazi ko kuyigabanya.”

Mu Rwanda, 2.7% by’abari hagati y’imyaka 15 na 49 bafite virusi ya Sida, naho ku bana bari munsi y’imyaka 15 bafite ubwandu, 80% ni bo bafata imiti. Ku rundi ruhande, abana bavuka ku babyeyi banduye Sida, 99% byabo bagera ku myaka ibiri badafite virusi, bivuze ko 1% ari we uyandura.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu 3200 bandura Sida buri mwaka, naho 2600 bakayipfira. Ubu abantu 7 bapfa buri munsi bazize Sida, bavuye kuri 20 buri munsi mu myaka 11 ishize.

Mu buryo bwo kurwanya ubwandu bushya, u Rwanda rwageze ku kigero cyo kugabanya ubwandu bushya bwa virusi itera Sida ku rugero rwa 82%, naho abicwa na Sida bagabanyutseho 86%.

Author:Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Abahoze mu Ngabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye gusura u Rwanda

Umuti urinda uwawufashe kwandura SIDA uratangira gukoreshwa mu gihe cya vuba

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel

Trump yemeye kongera igihe cy'ibiganiro hagati ya Amerika na EU

Urukingo rwa SIDA rwakorewe igerageza mu Rwanda rugaragaza icyizere gikomeye



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-22 13:59:28 CAT
Yasuwe: 140


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuti-urinda-uwawufashe-kwandura--SIDA-uratangira-gukoreshwa-mu-gihe-cya-vuba------.php