English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko akwiye igihembo cya Nobel gitangwa ku bantu bagira uruhare mu kugarura amahoro ku Isi. Avuga ko yagize uruhare mu guhuza ibihugu nk’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'ibindi bihugu byari bifitanye amakimbirane.

Igihembo cya Nobel gitangwa buri mwaka ku muntu, cyangwa umuryango wageze ku bikorwa bizana amahoro, ubwiyunge cyangwa kurengera uburenganzira bwa muntu. Abakandida batangwa bitarenze tariki ya 1 Gashyantare, kandi nta wemerewe kwiyamamaza.

Trump yatanzwe bwa mbere nk’umukandida mu bahabwa iri shimwe mu 2020. Icyo gihe, umunyapolitiki Tybring-Gjedde wo muri Norvège yagaragaje ko uyu Mukuru w’Igihugu arikwiye, ashingiye ku kuba yarahuje Israel na Leta Zunze Ubumwe z’barabu, asobanura ko ari umuntu uharanira amahoro ku Isi.

Uretse Tybring-Gjedde kandi umudepite Magnus Jacobsson wo muri Suède na we yatanze Trump nk’umukandida mu bahabwa iri shimwe, kubera uruhare yagize mu guhuza ibihugu bya Serbie na Kosovo.

Donald Trump aganira n'abanyamakuru agaruka kuri iri shimwe, yavuze ko iyo riba ridahabwa abaharanira ukwishyira ukizana gusa, we aba yararihawe inshuro zigera enye cyangwa eshanu.

Izindi nkuru wasoma

Donald Trump arashaka igihembo cy'amahoro cya Nobel

Trump akomeje kongera abasirikare bo guhangana n'abimukira

Donald Trump yinjiye mu ntambara y’amagambo n’umuherwe Elon Musk

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Impamvu Urukiko Rwahaye Trump Ububasha bwo Kwambura Abimukira 500,000 Uburenganzira

Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-21 17:26:48 CAT
Yasuwe: 17

Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump-arashaka-igihembo-cyamahoro-cya-Nobel.php