English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutekano w’amazi mu Kiyaga cya Muhazi: Ingaruka z’uburobyi butemewe n’isomo ku baturage.

Umusore wo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari, yagiye kuroba mu kiyaga cya Muhazi mu buryo butemewe n’amategeko, birangira ahasize ubuzima.

Uyu musore yaguye mu kiyaga cya Muhazi mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Nyakivomo mu Kagari ka Binunga mu Murenge wa Gishari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishari, Ntwari Emmanuel, yatangaje ko uyu musore yarohamiye mu kiyaga cya Muhazi, ubwo yari agiye kuroba mu buryo butemewe n’amategeko.

Yagize ati ‘‘Ni umusore wagiye kuroba mu kiyaga cya Muhazi mu buryo butemewe, yarobeshaga umuseke, ubwo yari ategereje amafi rero ifi yatwaye umuseke arobesha aroba yihutira kujya kuwugarura ararohama. Hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi bagerageza kumushaka aza kuboneka mu ijoro, umurambo we ubanza kujyanwa gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Rwamagana gusa ejo bawusubije abo mu muryango we.’’

Gitifu Ntwari yibukije abaturage gutinya amazi ngo kuko yica, yabasabye kandi kwirinda ikintu cyose cyashora ubuzima bwabo mu kaga.

Yakomeje ababwira ko bakwiriye kureka gukora uburobyi butemewe n’amategeko no gufasha abana babo mu kubarinda kujya gukinira ku kiyaga cya Muhazi.

Uyu abaye umuntu wa kabiri urohamye, nyuma y’aho mu cyumweru gishize muri aka Karere mu Murenge wa Kigabiro ku cyuzi gihangano cya Bugugu nabwo hari harohamye undi munyeshuri wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi rya Rwamagana.



Izindi nkuru wasoma

Imirwano yafashe indi ntera: Uko umutekano wifashe muri Centre ya Walikale

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika

Intambara izamara igihe kirekire muri Congo - Umushakashatsi mu by’umutekano Jason Stearns

Abasirikare bakuru ba RDF n’inzobere mu by’umutekano bitabiriye Inama i Harare, Ibyagarutsweho



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-28 08:20:03 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutekano-wamazi-mu-Kiyaga-cya-Muhazi-Ingaruka-zuburobyi-butemewe-nisomo-ku-baturage.php