Intambara izamara igihe kirekire muri Congo - Umushakashatsi mu by’umutekano Jason Stearns
Umunyamerika Jason Stearns, umushakashatsi n'umwanditsi uzobereye mu bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko intambara imaze igihe muri iki gihugu ishobora gukomeza igihe kirekire. Avuga ko hakiri ukutumvikana mu biganiro bigamije amahoro, bityo bikaba bigoye kubona igisubizo cyihuse.
Ibi yabivuze nyuma y’uko Perezida Félix Tshisekedi wa Congo na Paul Kagame w’u Rwanda bagiranye ibiganiro bitunguranye i Qatar. Nubwo hari ababona ko ibyo biganiro byatanga umusaruro, Stearns we asanga hakiri inzitizi zikomeye mu nzira y’amahoro.
Stearns yagaragaje ko ibiganiro byo guhuza u Rwanda na Congo byabereye muri Angola byageragejwe inshuro nyinshi ariko bikagenda biteshwa agaciro.
Yagize ati: "Kunanirwa kw'ibyo biganiro byatumye intambara irushaho gukara. Ingabo za M23 zafashe imijyi ya Goma na Bukavu."
Yongeyeho ko kuba ibiganiro byarasubukuwe ari intambwe nziza, ariko Qatar iboneka nk’ihengamiye ku Rwanda kurusha uko yaba inshuti ya Congo.
Ati: "Mu rwego rwo guhagarika urugamba, Congo yari ikeneye ubufasha aho yabubonera hose."
Ubwo BBC yamubazaga niba agahenge kavuzwe i Qatar kazubahirizwa, Stearns yagize ati: "Ni ikibazo kigoye. Impande zombi (u Rwanda, M23 na leta ya Congo) zakomeje kwemeza ko zigiye guhagarika imirwano, ariko ntibirambaho kuko buri ruhande rushinja urundi kubangamira ibiganiro."
Yasobanuye ko inzira zo gushaka amahoro ari nyinshi, harimo ibiganiro bya Perezida João Lourenço wa Angola, ibyo EAC na SADC, n’ibi bya Qatar, ariko byose bikomeje kuba urujijo.
Yongeyeho ko mu kwezi gushize, abayobozi nka Uhuru Kenyatta (Kenya), Olusegun Obasanjo (Nigeria), na Hailemariam Desalegn (Ethiopia) bagenwe ngo bafashe gutanga umuti w’iki kibazo.
Hari abavuga ko M23 n’u Rwanda bashobora kwigarurira Bukavu na Goma, bikaba intangiriro yo kugabanyamo Congo ibice.
Jason Stearns yavuze ko ubu ibintu bihagaze ukundi, yagize ati: "U Rwanda rufite intego nini kurusha izo rwari rufite mu 2012-2013 no mu 2006-2009, aho rwashyigikiraga imitwe yitwaje intwaro. Kuri izo nshuro zabanje, habayeho amasezerano yo guhagarika imirwano, ingabo zarwo ziva muri Congo, n’abarwanyi binjira mu ngabo za Congo."
Yanagarutse ku magambo avugwa n’abayobozi b’u Rwanda, avuga ko bakomeje kwerekana ko Congo ari igihugu gifite ibice bifitanye isano n’u Rwanda kuva cyahabwa imbibi n’abakoloni.
Icyo Stearns asanga cyigaragaza ni uko iyi ntambara yageze ku rwego ruteye impungenge, kandi ishobora gukomeza igihe kirekire.
Inkuru dukesha BBC
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show