Umurwayi wa mbere yapfiriye mu bitaro bya Mulago azize icyorezo cya Ebola muri Uganda.
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu gihugu, aho umurwayi wa mbere yitabye Imana mu bitaro bya Mulago biherereye mu murwa mukuru, Kampala.
Uyu murwayi, wari umuforomo w’imyaka 32, yabanje kugira ibimenyetso birimo umuriro mwinshi, ububabare mu gituza, ndetse n’amaraso aturuka mu bice bitandukanye by’umubiri.
Nyuma yo kwivuza mu mavuriro atandukanye, n’abavuzi gakondo, yagejejwe mu bitaro bya Mulago ariho yaje kwitaba Imana. Isuzumamurambo ryagaragaje ko yari yanduye virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Sudan.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ryahise ritanga miliyoni 1$ yo gufasha Uganda guhangana n’iki cyorezo, no gufasha mu gukumira ko cyakwira mu bindi bihugu byo mu karere.
Abahuye na we bashyizwe mu kato
Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko abantu 44 bahuye n’uyu murwayi, barimo abaganga 30, bahise bashyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe niba bataranduye.
Dr. Jane Ruth Aceng, Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, yagize ati: “Dufashe ingamba zikomeye zo gukumira ko Ebola yakwirakwira, twashyizeho itsinda rihariye rishinzwe gukurikirana abahuye n’uyu murwayi ndetse n’aho yanyuze hose.”
Kugeza ubu, nta rukingo rwemewe ruhari kuri ubu bwoko bwa virusi ya Ebola, bityo gukurikirana abahuye n’abarwayi no kubashyira mu kato ni ingenzi mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Ebola ni iki, kandi yandura ite?
Ebola ni indwara yandura cyane binyuze mu gukora ku matembabuzi y’umuntu uyirwaye, nk’amaraso, ibyuya, amatembabuzi y’akanwa, cyangwa ku bintu byanduye ayo matembabuzi. Ibimenyetso byayo birimo umutwe, kuruka, kunanirwa, ububabare bw’imikaya, n’amaraso aturuka mu bice bitandukanye by’umubiri.
Muri 2022, Uganda yari yahuye n’icyorezo cya Ebola cyahitanye abantu 55 mu barenga 143 bari bayanduye.
Gahunda yo gukumira iki cyorezo
Leta ya Uganda yafashe ingamba zikomeye zirimo:
· Gukangurira abaturage kwirinda gukora ku murwayi wa Ebola cyangwa ku bikoresho bye.
· Gushyira mu kato abahuye n’abakekwaho Ebola.
· Gukorana n’ibigo by’ubushakashatsi kugira ngo hageragezwe inkingo nshya kuri virusi ya Ebola yo mu bwoko bwa Sudan.
Abaturage basabwa kwihutira kwa muganga igihe bagize ibimenyetso by’iki cyorezo, ndetse bagakurikiza amabwiriza yose yatanzwe n’inzego z’ubuzima.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryatangaje ko rigiye gukorana n’inganda zikora inkingo kugira ngo hashakwe urukingo rw’ubu bwoko bwa virusi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show