English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2

Amateka yanditswe muri UEFA Champions League, ubwo ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa—zombi zifitanye amasezerano y’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda—zageze muri 1/2 cy’irangiza, aho zizahurira mu mukino w’amateka.

Iki ni igikorwa cy’ingenzi mu kumenyekanisha isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga, binyuze muri siporo, cyane cyane ko izi kipe zombi zikunzwe n’isi yose kandi zifite abafana bakurikirana amarushanwa ya UEFA Champions League ku bwinshi.

Arsenal: Kuva mu 2018, ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye wa Visit Rwanda. Ikipe ikorera imyitozo mu myenda yanditseho izina ry’u Rwanda, kandi ibirango by’igihugu bigaragara ku kibuga n’ahandi hose haba ibikorwa byayo.

PSG: Guhera mu 2019, nayo yinjiye muri gahunda ya Visit Rwanda ikayisangiza abafana bayo, by’umwihariko binyuze mu bijyanye n’ubukerarugendo, imideli n’umuco.

Mu gihe izi kipe zizaba zihura, ni amahirwe akomeye ku Rwanda yo kongera kugaragara ku rwego mpuzamahanga mu buryo bwubaka isura nziza y’igihugu, ndetse n’amahirwe yo gukurura ba mukerarugendo, abashoramari n’abanyamahanga bashaka kurumenya.

Perezida Paul Kagame usanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, yagaragaje ibyishimo bye nyuma y’uko iyi kipe isezereye Real Madrid, agira ati: “Mikel Arteta n’ikipe yose, muduhesheje ishema... Mukwiye byose.”

Kuri PSG nayo, Perezida Kagame aherutse kugaragaza icyizere ayifitiye, ayifuriza kuzagera kuri 1/2, byanabaye impamo nyuma yo gusezerera Aston Villa.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-17 09:18:58 CAT
Yasuwe: 310


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Visit-Rwanda-Arsenal-na-PSG-zigiye-guhurira-muri-12.php