English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuraperi Kendrick Lamar yambitswe ikamba n’urubuga rukomeye ku Isi rwa Apple Music.

Urubuga rwa Apple Music rumwe muzikomeye zicuruza umuziki, rwatangaje ko Kendrick Lamar ariwe muraperi w’umwaka wa 2024.

Uru rubuga rwabitangaje nyuma y’uko uyu muhanzi agize umwaka mwiza muri muzika, cyane ko azanahatana muri Grammy Awards mu byiciro birimo: Song of the Year, Record of the Year, Rap Record of the Year, na Rap Performance of the Year.

Kimwe mu byatumye uyu muraperi yitwara neza muri uyu mwaka, harimo ihangana yagiranye na Drake, aho bahanganye mu ntambara y’amagambo ariko babicisha mu ndirimbo.

Kendrick Lamar byarangiye akubise hasi Drake biciye mu ndirimbo zakunzwe nk’iyo yise ‘Not Like Us’ yanegukanye ibihembo bitandukanye n’izindi nyinshi yagiye agaragaramo.

Kendrick Lamar kandi mu minsi ishize byemejwe ko muri Gashyantare 2025 azatarama muri Superbowl halftime show izabera muri New Orleans.



Izindi nkuru wasoma

USA: Umuraperi Lil Durk ari mu bihe bitoroshye muri gereza.

Umuraperi Kendrick Lamar yambitswe ikamba n’urubuga rukomeye ku Isi rwa Apple Music.

Umukino wahuje Mike Tayson na Jake Paul watumye umuraperi Drake ahomba akayabo.

Menya icyo Barack Obama yavuze kuri Kendrick Lamar wamenyekanye mu jyana ya Hip Hop.

Umuraperi 50 Cent akomeje kugera intorezo P.Diddy amuhamya ibyaha by’indenga kamere.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-21 10:42:38 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuraperi-Kendrick-Lamar-yambitswe-ikamba-nurubuga-rukomeye-ku-Isi-rwa-Apple-Music.php