English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hagaragaye ikindi cyaha gishya kiregwa umuraperi Sean Diddy Combs.

Sean Diddy Combs yongeye kuregwa mu rukiko n’umugabo uvuga ko yakoreshejwe n’uyu muraperi igikorwa cyo kwinezeza mu birori yakoraga byiswe “Freak-Off”.

Uyu mugabo avuga ko yahuye na Diddy mu 2012 muri Florida. Agaragaza ko nyuma, yemeye kujya guhura na we muri hoteli Intercontinental i New York.

Avuga ko kigerayo yasanzeyo Diddy n’umugore atigeze avuga amazina, maze uyu muraperi amutegeka gukora imibonano mpuzabitsina yo mu kanwa iminota myinshi n’uwo mugore, ndetse anamukoreraho ibikorwa bimutesha agaciro.

Uyu mugabo wiswe John Doe yakomeje avuga ko Diddy yamuhaye ibiyobyabwenge binyuze mu mazi yari mu icupa cyangwa amavuta y’abana yamusize ku mubiri azwi nka ‘Baby Oli’, bikamutera kubura ubushobozi bwo kwigenzura agatakaza ubwenge.

Nyuma yaho, Diddy ngo yamukurikiye mu bwiherero amusambanya mu kibuno ku ngufu. Ndetse nyuma y’ibyo, ngo Diddy yamubwiye amagambo ateye ubwoba.

Mu yo yibuka harimo agira ati “Niba narashoboye gutuma umuraperi TuPac mu 1996 yicwa, wowe se utekereza ko ntashobora kukugirira nabi?’’

Itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy ryahakanye ibi birego, rivuga ko ari ibinyoma.

Diddy kuva muri Nzeri 2024 afunze mu gihe ategereje urubanza ku byaha ashinjwa birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi. Ibyaha byose aregwa yarabihakanye.

Mu 2024, abacamanza batatu batandukanye banze ko arekurwa by’agateganyo kubera impungenge z’uko ashobora kugerageza kubangamira abatangabuhamya. Icyo gihe yanatanze ingwate ya miliyoni 50$ ziba iyanga.

Kuri ubu, afungiye muri Gereza ya Metropolitan Detention Center i Brooklyn, aho ategereje urubanza ruzatangira tariki 5 Gicurasi 2025.



Izindi nkuru wasoma

Iseswa ry’umubano wa dipolomasi: Igishya u Rwanda rwatangarije Ababiligi

Gukangurira Abagore n’Urubyiruko gufata Inguzanyo: Icyerekezo gishya ku Bukungu bw’u Rwanda

Impamvu zihishe inyuma y'icyaha cyo gukorana Imibonano Mpuzabitsina n'Ifarashi mu Bwongereza

Icyuho cy’uburinganire mu buyobozi bw’Itangazamakuru kiracyahari – Raporo

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-28 13:08:29 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hagaragaye-ikindi-cyaha-gishya-kiregwa-umuraperi-Sean-Diddy-Combs.php