Umunyezamu Keylor Navas arahabwa amahirwe yogusimbura Marc-Andre ter Stegen wa FC Barcelona.
Keylor Navas ukinira ikipe y’igihugu ya Costa Rica, akaba yaramenyekanye cyane akinna muri Real Madrid, ari guhabwa amahirwe yogusimbura Marc-Andre ter Stegen uherutse kugira imvune izamumaza hanze ibyumweru byinshi.
FC Barcelona irigushakana imbaraga zidasazwe igikombe cya Shampiyona ya Esipagne La Lig cyane ko idaheruka kuyitwara, gusa kugirango iyitware igomba nogushaka umuzamu ukomeye wo gusimbura Marc-Andre ter Stegen uherutse kugira ikibazo cy’imvune cyane ko imvune yagize ishobora kuzamara umwaka wose atagaragara mu kibuga.
Kugeza ubu muri FC Barcelona abanyezamu bahabwa amahirwe yo kuyerekezamo harimo umunyezamu wa Juventus Wojciech Szczesny akaba akinira ikipe y’igihugu ya Pologne.
Keylor Navas ukinira ikipe y’igihugu ya Costa Rica wanyuze mu makipe menshi akomeye, harimo Real Madrid akaba ari na yo yamenyekaniyemo cyane, yanakiniye Paris Saint-Germain, na we ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kwerekeza muri FC Barcelona cyane ko ibikorwa yakoze bimuvugira.
FC Barcelona yatangaje ko mu minsi mike iratangaza umunyezamu mushya wo gusimbura Keylor Navas uherutse kugira ikibazo cy’imvune.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo avuga ko Wojciech Szczesny na Keylor Navas ibiganiro bigeze kure n’iyi kipe ya FC Barcelona, amakuru akomeza uvuga ko umunyezamu utazayigora ko ariwe uzahabwa amahirwe yo gusimbura Marc-Andre ter Stegen.
Isoko ry’igura n’igurisha ryamaze gufunga ariko kubera umunyezamu aba ari umukinnyi w’ingenzi mu ikipe, ni yo mpamvu hashyizweho itegeko rivuga ko iyo ikipe itakaje umunyezamu wa mbere, ariko akaba azamara hanze igihe kirekire, icyo gihe ikipe ye ibayemerewe gushaka umusimbura.
Iyo ikipe izanye umusimbura w’umunyezamu wa mbere, imuhemba 80% by’ayo uwo asimbuye yahembwaga, kandi na nyiri ukuvunika akaguma kubona ibikubiye mu masezerano baba baragiranye.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show