English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyezamu Keylor  Navas  arahabwa amahirwe yogusimbura  Marc-Andre ter Stegen wa FC Barcelona.

Keylor  Navas ukinira ikipe y’igihugu ya Costa Rica, akaba yaramenyekanye cyane akinna muri Real Madrid, ari guhabwa amahirwe  yogusimbura Marc-Andre ter Stegen uherutse kugira imvune izamumaza hanze ibyumweru byinshi.

FC Barcelona irigushakana imbaraga zidasazwe  igikombe  cya Shampiyona  ya Esipagne La Lig cyane ko idaheruka  kuyitwara, gusa kugirango iyitware igomba nogushaka umuzamu ukomeye wo gusimbura Marc-Andre ter Stegen uherutse  kugira ikibazo cy’imvune cyane ko imvune yagize ishobora kuzamara umwaka wose atagaragara mu kibuga.

Kugeza ubu muri FC Barcelona  abanyezamu bahabwa amahirwe yo kuyerekezamo  harimo umunyezamu wa Juventus  Wojciech Szczesny akaba akinira ikipe y’igihugu ya Pologne.

Keylor  Navas ukinira ikipe y’igihugu ya Costa Rica wanyuze mu makipe  menshi akomeye, harimo Real Madrid akaba ari na  yo yamenyekaniyemo cyane, yanakiniye Paris Saint-Germain, na we ari mu bahabwa amahirwe  menshi yo kwerekeza  muri FC Barcelona  cyane ko ibikorwa yakoze  bimuvugira.

FC Barcelona  yatangaje ko mu minsi mike iratangaza umunyezamu  mushya  wo gusimbura Keylor  Navas uherutse kugira ikibazo cy’imvune.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Mundo Deportivo avuga ko Wojciech Szczesny na Keylor Navas  ibiganiro bigeze kure  n’iyi kipe  ya FC Barcelona, amakuru akomeza uvuga ko  umunyezamu  utazayigora ko ariwe uzahabwa  amahirwe yo gusimbura  Marc-Andre ter Stegen.

Isoko ry’igura n’igurisha  ryamaze  gufunga  ariko kubera umunyezamu aba ari umukinnyi  w’ingenzi  mu ikipe,  ni yo mpamvu hashyizweho itegeko  rivuga ko iyo ikipe itakaje  umunyezamu wa mbere, ariko akaba azamara hanze igihe kirekire, icyo gihe ikipe ye ibayemerewe gushaka  umusimbura.

Iyo ikipe izanye umusimbura w’umunyezamu  wa mbere, imuhemba 80% by’ayo uwo asimbuye yahembwaga, kandi na nyiri ukuvunika akaguma  kubona ibikubiye mu masezerano baba baragiranye.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

RDB yeretse abakire b'i Rubavu amahirwe ari mu gukorera hamwe.

Uwari warasezeye burundu muri Ruhago agiye kuba Umunyezamu wa mbere wa FC Barcelona.

Umunyezamu Keylor Navas arahabwa amahirwe yogusimbura Marc-Andre ter Stegen wa FC Barcelona.

Nagombaga gukora ibikomeye kugira ngo nitwe ukomeye - Umunyezamu Ntwari Fiacre.

Paris:Amahirwe ku Banyarwandakazi bitabiye imikino Olempike yatangiye kuyoyoka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-25 08:23:18 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyezamu-Keylor--Navas--arahabwa-amahirwe-yogusimbura--MarcAndre-ter-Stegen-wa-FC-Barcelona.php