English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

RDB yeretse abakire b'i Rubavu amahirwe ari mu gukorera hamwe.

Ubuyobozi bw'urwego rw'igihugu rw'Iterambere RDB bweretse abajejetafaranga ba Rubavu amahirwe Ari mu kwishyira hamwe mu kuzamura iterambere ry'akarere.

Ubwo hateranaga inama ngarukamwaka y'Ihuriro Rubavu Investment Forum abacuruzi bakorera Rubavu n'abandi bakorera mu bindi bice by'igihugu ariko bafitanye Isano n'akarere ka Rubavu bagaragarijwe amahirwe y'Ishoramari bakwiye kubyaza umusaruro.

Amwe mu mahirwe yagaragajwe na RDB yo kwishyira hamwe harimo kuba hari imwe mu misoro leta iganayiriza abakora ubucuruzi,kuba byoroha gukurikiranira hamwe ibibazo byabo,kuba Ishoramari bakoreye hamwe rigira imbaraga kurusha irikozwe n'umuntu ku giti cye,kuba Umutwe umwe wifasha gusara ntiwifashe gukereza n'ibindi birimo kuba imbaraga ziyongera.

Ubuyobozi bwagaragaje ko hari amahirwe mu kubaka imiturirwa irimbisha umugi,kubyaza umusaruro unwaro w'ikiyaga cya Kivu,ko hadi amahirwe mu bucuruzi bambukiranya imipaka,mu bwikorezi bwaba ubwo ku butaka no mu mazi ndetse no mu bukerarugendo kandi ko bishize hamwe byaborohera kuyabyaza umusaruro.

Rukeba Atukunda Chantal umwe mu bayobozi bo muri RDB yavuze ko muri aka karere hakiri byinshi byo gukora ngo akarere karusheho kwihuta mu iterambere.

Yagize ati:"mu mugi haracyagaragara ahantu hatubatse n'ahandi hari inzu zishaje zitajyanye n'igihe,mu bukerarugendo n'ahandi nk'igihugu hari amahirwe yashizweho mukwiye kubyaza umusaruro ariko kuborohereza mu ishoramari turabasaba kuyabyaza umusaruro."

Bimwe mu bibazo byakunze kugarukwaho harimo ibura ry'ibibanza cyangwa ubutaka bwo gukorerwaho cyane ko benebwo babukomeyeho.

Ikindi kibazo cyagaragaye harimo kuborohereza abikorera kubona ibyangombwa mu gihe bafite imishinga y'iterambere bigatuma ishoramari ryabo ripfa.

Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu yavuze ko bimwe mubyo biyemeje bari kumwe n'abikirera harimo kwigira hamwe uko bakwihuza bagakora imishinga minini ihuriweho mu rwego rwo kwihutisha iterambere.

Yagize ati:"tugiye gukomeza kwicarana turebere hamwe uko umugi warushaho kwihuta mu iterambere,turasaba abacuruzi kwihuza bagafatanya imishinga migari,bakava mu mushinga mito ahubwo ihuriweho kuko usanga ari minini cyane,turasaba abafite amafaranga kwegera abafite ibibanza mu mujyi cyangwa inzu zishaje bakabinjiza mu ishoramari kuko bizatuma babona inyungu,bibone mu mishinga y'iterambere."

Ubuyobozi bwa Rubavu bwavuze ko bwifuza ko umujyi urushaho gusa neza ukihita mu iterambere.

Umukire witwa Sadro ni umwe mu bagarutsweho ufite ibibanza byinshi mu mujyi utarakunze kugira ubushake bwo kubyubaka ariko inama yarangiye nawe yijeje ko akeneye abo bafatanya ngo bakore imishinga yagutse.

 Yagize ati:"mfite ibibanza birimo ikiri imbere ya Hoteli Serena nk'ubuyobozi mumfashe mbone uhagura cyangwa uhashora imari nanjye nashyiramo imigabane kugira turusheho kuzamura umujyi wacu,nakunze katagaragara mu bikorwa by'iterambere ry'igihugu cyacu cyane hano muri Rubavu kubera ubucuruzi bukomeye nkorera Rubavu ariko nabigabanyije, naje ngo nanjye nubake muri Rubavu mbijeje impunduka."

Akarere ka Rubavu nubwo kuganira Kigali hakomeje kugaragaza inyubako zitajyanye n'igihe mu mujyi.

Iyo uganiriye n'abikirera bavuga ko bagorwa n'abaturanyi nabo badashaka kubaka,kugurisha cyangwa ngo basenye ngo iyo bagiye mu biganiro usanga bifuza amafaranga y'umurenge nk'agahimano.

Hakunze kandi ibibanza bitubatse washake bene byo ugasanga ntabwo bagaragara byagiye bituma incuro nyinshi ubuyobozi buvuga ko buzabyaka bene byo bigahabwa abafite ubushake.

Umwanzuro wo kwishyira hamwe ari ubuyobozi b'abakire bavuga ko bizaca imyubakire itarambye y'akajagari yari ikomeje kwiyongera mu mujyi.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

RDB yeretse abakire b'i Rubavu amahirwe ari mu gukorera hamwe.

Mu mpera z’icyumweru APR FC na Rayon Sports zirisanga kuri Stade ya Rubavu.

Rubavu: Abatazi gukoresha EBM bari kwisanga mu gihombo gikabije.

Rubavu :Gukemura amakimbirane hatisunzwe Inkiko bigiye gukemura byinshi.

Umunyezamu Keylor Navas arahabwa amahirwe yogusimbura Marc-Andre ter Stegen wa FC Barcelona.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 10:24:53 CAT
Yasuwe: 60


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RDB-yeretse-abakire-bi-Rubavu-amahirwe-ari-mu-gukorera-hamwe.php