English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyeshuri  w’imyaka 11 yavunitse ukuboko nyuma yogupanda imodoka ya Padiri.

Umunyeshuri  Andasoni Dragon w’imyaka 11 wiga mu ishuri ribanza rya Bucumba, riherereye mu Kagari ka Ntango, Umurenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, yuriye imodoka iri kugenda ananirwa kuyipandura neza yikubita hasi avunika akaboko.

Ibi byabaye ubwo yari ari kumwe n’abandi bana bava kwiga ku mugoroba wo ku wa Gatatu,tariki ya 11 Ukuboza, ubwo babonaga imodoka yari itwawe na padiri mukuru wa Paruwasi ya Muyange Manirakiza Placide, bayirukaho arayipanda mu kuyipandura yikubita hasi avunika igufa ry’ukuboko.

Nsengiyumva Jean Paul wo muri uwo Murenge aganira ni Imvaho Nshya, yavuze ko impanuka yabereye hafi ya santere y’ubucuruzi ya Ntango.

Ati “Yatambutse ku bana bari bavuye ku ishuri, imodoka ye bayirukaho ari benshi, uwo mwana  arabasiga ahita ayipanda igenda ayinagannyeho abandi bayirukankaho ngo na bo bayipande irabasiga.

Padiri ageze hirya gato asa n’ugabanya umuvuduko ariko atamenye ko umwana ayiriho,umwana  yumvise umuvuduko ugabanyutse akeka ko padiri yamubonye, agiye kuvamo ngo amukubite. Yagerageje gupandura n’igihunga cyinshi ngo yiruke biranga yikubita hasi abanza ukuboko arakugwira.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie avuga ko iriya mpanuka ibahaye isomo ryo kongera ubukangurambaga mu mashuri, bwo kwirinda gukina n’ibinyabiziga bigenda, ko impanuka zihaturuka zishobora no kubahitana.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Uko byagenze ngo umugabo w’imyaka 55 asambanye umwana w’imyaka itatu.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.

Huye: Umunyeshuri ushinjwa gusambanya mugenzi we aratabaza asaba gukurikiranwa adafunzwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-13 10:30:01 CAT
Yasuwe: 81


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyeshuri--wimyaka-11-yavunitse-ukuboko-nyuma-yogupanda-imodoka-ya-Padiri.php