English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare 

Kuva intambara hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakongera kwaduka, uyu mutwe ukomeje kunguka abarwanyi bashya. Ku wa Kane, tariki 20 Werurwe 2025, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko urubyiruko rugera ku ijana rwo muri Bweremana, muri Sheferi ya Buhunde, Teritwari ya Masisi, rwagaragaje ubushake bwo kwinjira mu gisirikare cy’uyu mutwe.

Mu butumwa yacishije ku rubuga rwa X, Kanyuka yavuze ko uru rubyiruko rwatangaje iyo ntego ku wa Kabiri, tariki 17 Werurwe 2025, mu biganiro Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu ya Ruguru, Shadrak Amani Bahati, yari yagiranye n’abaturage bo muri Bweremana. Bahati yasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano no kubana mu mahoro, ariko nyuma y’iyo nama, urubyiruko rwinshi rwatangaje ko rushaka kwinjira mu M23.

Iyi nkubiri y’urubyiruko yiyemeza kwinjira mu M23 ije nyuma y’uko uyu mutwe ufashe umujyi wa Walikare ku wa Gatatu, tariki 19 Werurwe 2025. M23 yawufashe nyuma yo kuganza uduce twa Ngora, Kisima, na Mubanda, bikomeza gukaza ingamba zawo mu ntambara urwana na FARDC.

Mu gihe ibi bikorwa bya gisirikare byakomeje kwiyongera, M23 yanze kwitabira ibiganiro byagombaga kuyihuza na Leta ya Congo ku wa Kabiri, tariki 18 Werurwe 2025. Ibi byakurikiye icyemezo cy’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) cyo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b’ihuriro AFC/M23, bikaba byatumye uyu mutwe wigira inyuma ku munota wa nyuma.

Iyi ntambwe y’ukwaguka kwa M23 no gukomeza kugaba ibitero ku duce dutandukanye tw’Intara ya Kivu ya Ruguru, igaragaza ko intambara hagati y’uyu mutwe na Leta ya Congo irushaho gukaza umurego, ndetse n’urubyiruko ruri kwifatanya na M23 rushimangira ko umutekano mu burasirazuba bwa Congo ugikomeje kuba ikibazo gikomeye.



Izindi nkuru wasoma

Meya Mutabazi yasaby urubyiruko kuba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Yishwe arashwe amasasu 2 nyuma bamusogota inkota mu gatuza – Ibishinjwa Umupolisi

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Ingabo za SADC zigiye gutaha zinyuze mu Rwanda nyuma yo gushyirwaho Igitutu na M23

Uko umutekano wifashe i Goma nyuma y’urusaku rw’imbunda ziremereye zaraye zumvikanye yo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-20 16:00:33 CAT
Yasuwe: 84


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyo-urubyiruko-rwemereye-AFCM23-nyuma-yifatwa-ryumujyi-wa-Walikare-.php