English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyarwenya  Clapton Kibonge Yahaye umugore  we Imodoka nziza.

Imbere y’imbaga y’abantu benshi harimo n’ababyeyi be kuri uyu mugoroba wa tariki ya 25 Gicurasi  Umunyarwenya Mugisha Emmanuel wamamaye  nka Clapton Kibonge yahaye umugore we imodoka nziza nk’uwamubaye bugufi mugihe cy’uburwayi bwe yaramaranye igihe kirekire.

 Nyuma yigihe gito uyu munyarwenya Clapton Kibonge avuye mubitaro byitiriwe umwami Faisal nyuma yo gufatwa n’uburwayi bwo mumyanya y’ubuhumekero ariko imana igakinga akaboko, yavuze ko kuri ubu ameze neza kandi ashimira abantu bamubaye hafi haba umuryango inshuti ndetse n’abavandimwe, ariho ahera aha umugorewe imodoka nk’ikimenyetso cy’ishimwe.

Imbere y’imbaga yari yitabiriye ikirori cyo gushimira Clapton yagize ati “ Ngiye gupfukama imbere yanyu mbere yuko ngira icyo mvuga.( nyuma yagahe gato ) murakoze. Nukuri biragoye kuvuga ubuhamya bwanjye kuko njye ntabwo binyorohera iteka ahubwo reka Madame ariwe ubanza njye ndibuze gusoza.”

Umugore wa Mugisha Emmanuel yavuze ko yagiye abazwa kenshi n’abantu niba koko yarashakanye numugabo we azi ko arwaye bamutera ubwoba ko azamubura.

Ati “ abantu benshi bakundaga kumbaza niba narinzi ko arwaye mbere yo kumwemera nk’umugabo wanjye ariko njye twabanye kuva kera,twariganye ndetse narinzi ko arwaye mbere yuko dukundana .”

Akomeza agira ati “ ubutwari bwe nabubonye kuva tumenyana yewe si n’uburwayi gusa ahubwo n’ubukene bwe ntabwo yabumpishe habe nagato.”

Umunyarwenya Clapton yavuze ko imodoka idahagije nk’inyiturano kumugore we wamubaye hafi ndetse amagambo ku nshuti n’abavandimwe bamufashije murugendo bw’uburwayi bwe bidahagije.

Clapton yahaye umugore we imodoka yo mu bwoko bwa HYUNDAI

Umunyarwenya yashimiye Doctor wamubaye hafi

 



Izindi nkuru wasoma

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Volodymyr Zelensky ashaka intwaro zirimo imodoka za gisirikare n’ibifaru aho kuba abasirikare.

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-05-26 10:06:35 CAT
Yasuwe: 243


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyarwenya--Clapton-Kibonge-Yahaye-umugore--we-Imodoka-nziza.php