English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Gashyantare 2025, mu Kagari ka Ruyenzi, Umudugudu wa Rugazi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, habaye ubwicanyi bukomeye bwakozwe n’umugabo wishe umugore we akoresheje isuka.

Amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’umutekano avuga ko uwakoze ubwo bwicanyi ari Maniraguha Wellars, w’imyaka 50 y’amavuko, wivuganye umugore we Bandekayo Venantie w’imyaka 45, amukubise isuka mu mutwe. Nyuma y’icyo cyaha, yahise ahunga, ariko aza gufatwa nyuma y’igihe gito.

Nk’uko bivugwa n’abaturage, Maniraguha Wellars avuye kwica umugore we, yageze mu rugo abana be baramubaza aho nyina ari, maze abasubiza ati: "Nyoko n’agasuzuguro ke sha! Mumutegereze." Iri jambo ryatumye abana bagira impungenge, bituma batangira gushakisha nyina. Mu gushakisha, baje gusanga umurambo we hafi y’akagezi, impande ye hari isuka yakoreshejwe mu kumwica.

Bahise batabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano, maze Polisi ifatanyije n’abaturage batangiza umukwabu wo gushakisha Maniraguha Wellars. Nyuma y’amasaha macye, uyu mugabo yafatiwe mu gace ka Ruyenzi, ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ya Runda kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse ku cyateye ubu bwicanyi.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane imvano y’ubu bwicanyi. Amakuru y’ibanze agaragaza ko uyu muryango wahoraga ugirana amakimbirane, bikekwa ko ashobora kuba intandaro y’iki cyaha.

Inzego z’umutekano, zirimo Polisi na RIB, zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyihishe inyuma y’uru rupfu rubabaje rw’uyu mubyeyi, ndetse hamenyekane niba hari abandi bantu babigizemo uruhare.

Iyi nkuru ije mu gihe ubwicanyi bukorerwa mu ngo bugenda bwiyongera mu bice bitandukanye by’igihugu. Inzego z’ubuyobozi zisaba abaturage kwirinda amakimbirane akabije mu miryango no kwitabaza inzego zibishinzwe mu gihe cyose habayeho kutumvikana gukomeye gishobora gutera ibyago.

Ijambo.net izakomeza gukurikirana iyi nkuru kugira ngo hamenyekane ibisobanuro birambuye ku cyateye ubu bwicanyi, uko iperereza rigeze, ndetse n’icyemezo kizafatwa ku wagize uruhare muri ubu bwicanyi.



Izindi nkuru wasoma

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho kwica umugore we akoresheje isuka.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Peace Cup: Hamenyekanye abasifuzi bazasifura imikino ya Rayon Sports na APR FC.

Ndaje Tuzice, Impaka Zigiye Gucika - Ngabo Roben ubwo yagaragaraga ku gitangazamakuru gishya.

FARDC irashinjwa kwica no gusambanya imbaga nyamwishi muri Kalehe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-20 16:08:10 CAT
Yasuwe: 23


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uko-hamenyekanye-amakuru-yatumye-hatahurwa-ukekwaho-kwica-umugore-we-akoresheje-isuka.php