English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti mu Karere ka Gicumbi, Bangirana Jean Marie Vianney, yafashwe n’inkongi irashya irakongoka ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2025.

Iyi mpanuka yabaye ubwo uyu muyobozi yari avuye mu Nteko y’Abaturage bo mu Kagari ka Tanda asubiye ku biro bye. Kugeza ubu, icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana.

Bangirana Jean Marie Vianney  yabwiye TV10 ko na we yatunguwe no kubona imodoka ye ifatwa n’inkongi nta kibazo yari isanzwe ifite.

Yagize ati: “Navaga Tanda nerekeza ku Murenge wa Giti, twari mu kazi tuvuye mu Nteko z’Abaturage, ariko icyateye iyi mpanuka ntabwo twari twakimenya.”

Ngabitsinze Josue, umwe mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yavuze ko imodoka yafashwe n’inkongi iri kugenda, maze abari bayirimo bakihutira kuyisohokamo.

Yagize ati: “Abari bayirimo bakimara gusohoka, twagerageje kuzimya inkongi twifashishije kizimyamoto iba iri mu modoka, ariko biranga.”

Iyi modoka, izwi kandi nka Toyota Hilux Vigo, yahiye irakongoka ku buryo nta gikoresho na kimwe cyongeye kuboneka. Ubuyobozi bwatangaje ko hategerejwe iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyi nkongi.



Izindi nkuru wasoma

Rulindo: Icyakozwe ngo hafatwe Umugabo atwaye imodoka yahinduwe mo ububiko bwa magendu

Ese hari ibyemezo bifatika mu rubanza ruregwamo uwari Gitifu ushinjwa kwakira ruswa 300,000 Frw.

Iperereza ku mpanuka y’imodoka mu Bubiligi: Impamvu n’ingaruka ku buzima bw’Abarundi

Gitifu ushinjwa gutsinsura ishyamba rya Leta, yongerewe igifungo cy’iminsi 30.

Imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti yafashwe n’inkongi irakongoka.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-05 15:06:05 CAT
Yasuwe: 86


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imodoka-yUmunyamabanga-Nshingwabikorwa-wUmurenge-wa-Giti-yafashwe-ninkongi-irakongoka.php