English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamakuru wa  Radio Maria  i Goma yishwe arashwe.

Uyu munyamakuru wishwe arashwe  n’abantu batazwi  bamurasiye ku muhanda witiriwe Lusuli, uherereye mu gace ka Ndosho  ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu munyamakuru Edmond Bahati akaba yari asazwe ari  umuhuzabikorwa wa Radio Mariya Y’i Goma, ubwo yari atashye mu rugo iwe  nibwo yarashwe n’abantu batazwi  amasasu mu gatuza agahita yitaba Imana. Kugeza ubu ntiharamenyekana  abihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.

Ihuriro  ry’Abanyamakuru bose bakorera  muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo,UNPC ishami rikorera  muri Kivu ya Ruguru rayamaganiye kure ubu bwicanyi bwakorewe Bahati Edmond.

Iri huriro ryasabye  ubuyobozi kurinda abanyamakuru bose, n’abaturage bo muri Goma muri rusange.

UNPC kandi iranatabariza undi munyamakuru witwa Philippe Birego umaze iminsi aterwa ubwoba bwo kwicwa, ko abashinzwe  umutekano bagomaba kugira icyo bakora mu maguru mashya.

Umujyi wa Goma ukomeje gugaragaramo umutekano muke  bitewe n’imitwe yitwaje intwaro  imaze kubamyinshi, yiganjemo abokora ubujura n’abahohotera abaturage.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Padiri Grzegorz Dymek, w’imyaka 59 yishwe n’abajura bibasiye Kiliziya Gatolika.

Goma na Bukavu: Inzira z’amazi zigiye gukora amasaha 24/24 nk'uko byasohotse mu itangazo.

Abanyamakuru b’ubushongore n’ubukaka bagaragaye kuri radio nshya ‘SK FM’.

Mu muhango wo gufungura Radio ya Sama Karenzi : Scovia yasabye abanyamakuru ikintu gikomye.

Urukundo rw’umunyamakuru Seif n’Umukinnyi wa REG Basketball Lamla rwaje kurangira rute?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 11:17:54 CAT
Yasuwe: 129


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-wa--Raradio-Maria--i-Goma-yishwe-arashwe.php