English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umunyamakuru NSHIMIYIMANA Eric yiyemeje kuzana impinduka muri njyanama ya Rutsiro yiyamamarijemo

Umunyamakuru NSHIMIYIMANA Eric, ukorera www.rwandanews24.rw mu ntara y’Iburengerazuba yatangiye gahunda yo kwiyamamaza kuba Umujyanama rusange w’Akarere ka Rutsiro.

Umukandida NSHIMIYIMANA Eric aganira n’Itangazamakuru yavuze ko yahisemo kwiyamaza agira ngo nawe atange Umusanzu mu kubaka iterambere ry’umuturage w’Akarere ka Rutsiro.

Nshimiyimana yagize ati: “Inama njyanama nirwo rwego rukuru mu karere, rushyiraho amabwiriza ariko atanyuranye n’Amategeko y’Igihugu kigenderaho. Bityo amashami yose y’akazi Inama njyanama iyaha umurongo binyuze muma komisiyo yayo ahoraho(Ubukungu, Imiyoborere myiza, n'Imibereho myiza y’abaturage). Ishobora kandi gushyiraho komisiyo zidasanzwe bitewe n’ibikenewe gusuzumwa (Audit committee irebana no kugenzura imikoreshereze y'umutungo).”

Akomeza agira ati “Akarere ka Rutsiro nako gakeneye kugira Abikorera bafite imbaraga, bakabasha kwegurirwa ibyanya by’amasoko bakubakamo amasoko ajyanye n’Igihe, kuko na rimwe rya Congonil riri muri aka Karere ritakijyanye n’Igihe.”

Aka karere ka Rutsiro gakeneye kugirwa inama z’Ukuntu kabasha kwifashisha Ikipe gafite ya Rutsiro kagateza imbere imikino mu bigo by’Amashuri, ndetse no kuzamura impano zikomoka muri aka karere.

Nshingiye ku mibare y’abaturage bavuka muri Rutsiro, bigendeye gushora imari mu tundi turere, tuzakora ubuvugizi hashyirweho ihuriro ry’abashoramari ndetse n’abandi bakozi bavuka muri aka karere, twigire hamwe uko batanga umusanzu wabo mu guteza imbere akarere, hagashyirwaho gahunda ya Garuka ku ivuko kureba aho bageze, ku buryo bakwiriye koroherezwa mu bikorwa byiterambere. 

Rutsiro n’Akarere gakungahaye ku musaruro ukomoka ku buhinzi n’Ubworozi, gakeneye gukungahara ku nganda zitunganya uwo musaruro, ndetse ni akarere gakungahaye ku mabuye y’agaciro kadafite ama Kampani ayacukura byemewe n’Amategeko ahagije bigatiza umurindi Ubucukuzi butemewe bunatwara Ubuzima bwa benshi n’ibiza bikabije, aka ni akarere gakungahaye k’Ubukerarugendo gafite Pariki ya Gishwati-Mukura, dore ko kanihariye 25% by’ikiyaga cya Kivu ariko abashoramari muri aya mahirwe dufite baracyari mbarwa kuko nta mihanda igera ku nkombe z’Ikiyaga. Aba bashoramari nibamara kugaruka bazarekwa amahirwe ahari y’ahashorwa imari mu Karere ka Rutsiro hashingiwe ku mahirwe dufite.

NSHIIYIMANA Eric, yavutse kuwa 15 Nyakanga 1994 ni mwene MUNYAKARAMA Serge na NTAWULIBARIRWA Helene, ni Ingaragu, yize Icyiciro rusange cy’Amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Ababyeyi rya APAKAPE-KAYOVE, icyiciro cyisumbuye cy’amashuri yisummbuye acyiga mu Ishuri ryisum buye rya CYIMBIRI, yiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ubuvuzi bw’Amatungo, akurikirana ishami ry’Ubushabitsi muby’umusaruro ukomoka ku buhinzi n’Ubworozi (Agribusiness). Afite ubunararibonye mu Itangazamakururu, kuko arimazemo imyaka isaga 4 akorera mu ntara y’Iburengerazuba.

2018-2019: Yabaye Umunyamakuru w’Igitangazamakuru www.Umuyenzi.rw  gikorera kuri Murandasi

2019-Uyu munsi: Ni Umunyamakuru wa www.rwandanews24.rw ikinyamakuru gikorera kuri murandasi, aho akorera mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Karongi.

08/2020-02/2021: Yakoze Imenyerezamwuga rya RDB mu karere ka Rutsiro mu ishami rikora Ubukangurambaga kuri Ejo Heza.

10/2020: Yakoze akazi kadahoraho mu mpuzamiryango yita ku burenganzira bwa Muntu CLADHO kuri gahunda y’Ijwi ry’Umuturage mu bimukorerwa bafatanyamo na World Vision, aho umuturage yigishwa amategeko n’imirongo migari byashyizweho na Lata, kuri serivisi zinyuranye akanashishikarizwa kugira uruhare mubimukorerwa atangamo ibitekerezo.

NSHIMIYIMANA Eric avuga ko ku mutora ari ugutora umuvugizi wa rubanda, akagira Uruhare mu kuvuganira abaturage ngo bagezweho amazi meza n’Umuriro w’Amashanyarazi, uzagaragaza aho icyuho cyagaragaye ndetse akanabasha gutanga umurongo w’uko byakemukamo.

Niba nawe ushaka ko tukwamamaza waduhamagara cyangwa ukatwandikira kuri WhAtsapp +250 781 000 112



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi w'u Rwanda muri Mozambique yagiranye ibihe byiza n'ingabo ziri muri icyo gihugu

Umubare w'abantu bapfa muri Gaza wamaze kurenga ibihumbi 350

Kigali:Yahisemo kwiyahura nyuma yo kuribwa akayabo k'amafaranga muri Betting

Gushaka impamya bumenyi ya Kaminuza yo kujya kwiga ya muri Canada bigiye koroha

Umugabo wari umaze iminsi muri gereza yaba ariwe ugiye kuyobora Senegal



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-11-08 08:42:57 CAT
Yasuwe: 891


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-NSHIMIYIMANA-Eric-yiyemeje-kuzana-impinduka-muri-njyanama-ya--Rutsiro-yiyamamarijemo-.php