Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yijeje abakinnyi ba APR BBC ubufasha busesuye muri BAL
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayise, yijeje abakinnyi ba APR BBC ubufasha busesuye mu mukino y’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) iteganyijwe kubera muri BK Arena kuva tariki ya 17 Gicurasi 2025.
Yabikomojeho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Gicurasi 2025, ubwo yasuraga abakinnyi mu myitozo.
Yagize ati: “Ubutumwa dufite uyu munsi ni ukubabwira ko tubari inyuma byuzuye, tubashyigikiye mu buryo bwose. Dufitiye icyizere impano zanyu, mufite ubushake n’umuhate, kandi ni yo mpamvu mwageze hano kandi turabyizera.”
Minisitiri Mukazayire yakomeje asaba abakinnyi kugira ishyaka ryo gutsinda batanga imbaraga zabo zose.
Ati: “Nk’Abanyarwanda ntabwo biba ari umukino wa basketball gusa ni icyerekezo twihaye ntabwo tugiye gusa gutsinda nk’abakinnyi bafite impano, ahubwo tujyanye ubutumwa ku Isi hose ko ibintu bishoboka.”
Iyi mikino ya Nile Conference izabera i Kigali, tariki ya 17 Gicurasi kugeza ku ya 25 Gicurasi 2025 muri BK Arena.
Muri iri tsinda, APR BBC izahatana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya, Made by Basketball (MBB) yo muri Afurika y’Epfo ndetse na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
Mu mwaka ushize, Ikipe y’Ingabo yitwaye nabi cyane muri iri rushanwa, inanirwa kugera mu mikino ya nyuma yabereye i Kigali ariko kuri iyi nshuro intego ari ukwisubiraho ikazagera kure hashoboka.
Imikino ya nyuma izabera muri Afurika y’Epfo tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2024, amakipe umunani akina imikino yo gutondeka urutonde, mbere yo gutangira gukuranwamo muri ¼, ½ ndetse n’umukino wa nyuma.
Irushanwa riheruka ryegukanywe na Petro de Luanda yo muri Angola, iba ikipe ya mbere yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iryegukanye kuva ryatangira gukinwa mu 2020.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show