English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuyobozi wo muri Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umubiri w’uwazize Jenoside

Uwitwa Ntakobanzangira Theogene, wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura, yatawe muri yombi nyuma y’uko bigaragaye ko mu biro by’aka Kagari habitswe umubiri w’uwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze imyaka itanu utarashyingurwa mu cyubahiro.

Ntakobanzangira ubu asanzwe ari Gitifu w’Akagari ka Mpinga, ariko mu 2020 ni bwo yari ayoboye Kizura ubwo uwo mubiri w’uwitwaga Muhawenimana Callyope wajyanwaga kubikwa mu biro by’akagari. Uyu musore yiciwe hafi y’aho umubiri we waje kuboneka, nyuma yo kurokoka ubwicanyi bwakorewe kuri Paruwasi ya Mibilizi ubwo yageragezaga guhungira i Burundi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi bwari buherutse gutangaza ko uwo byagaragara ko yagize uruhare mu gutuma uwo mubiri umara igihe kirekire utarashyingurwa, agomba kubiryozwa haba ku rwego rw’akazi ndetse no mu mategeko.

Amakuru yizewe yemeza ko Ntakobanzangira yatawe muri yombi ku wa 5 Gicurasi 2025, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muganza. Uwamusuye aho afungiye yahamirije RADIOTV10 aya makuru. Biravugwa ko yafashwe hamwe n’abandi bantu barimo abakekwaho kugira uruhare mu ibikwa ry’uyu mubiri, harimo n’abaraye irondo ku munsi nyakwigendera yiciweho.

Ntakobanzangira ashinjwa kuba yaramenye amakuru y’uko hari umubiri w’uwazize Jenoside wabitse mu biro by’Akagari ariko ntayatangaze, nubwo we avuga ko yabimenyesheje inzego zitandukanye kuri telefone ariko ntabishyira mu nyandiko.

Banyangiriki Alphonse, wasimbuye Ntakobanzangira mu kuyobora Akagari ka Kizura, yatangaje ko yamaze hafi imyaka ibiri atazi ko uwo mubiri uhabitswe. Yamenye ayo makuru muri Mata 2025 ubwo bari mu nama yateguraga Kwibuka ku nshuro ya 31, ari na bwo yahise abimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikundamvura. Hatangiye igikorwa cyo kwegeranya amakuru no gushaka ibindi bice by’umubiri byashyinguwe hamwe mu cyubahiro.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, ntiyigeze atangaza byinshi kuri iri tabwa muri yombi, asaba ko ibibazo bijyanye n’iperereza byabazwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Kugeza ubu, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ntiyemeje cyangwa ngo ahakane ayo makuru.

Iri fatwa ribaye urugero rukomeye rw’uko Leta y’u Rwanda ikomeje guharanira icyubahiro cy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ukumvisha abayobozi bose ko guhishira amakuru ku byaha bijyanye n’aya mateka mabi, bizakomeza gufatirwa ingamba zikakaye.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yijeje abakinnyi ba APR BBC ubufasha busesuye muri BAL

Inkuru idasanzwe y’Abapolisi b’u Rwanda barangije ubutumwa muri Centrafrique

Umuyobozi wo muri Rusizi yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa umubiri w’uwazize Jenoside

Ikigo cya Collège de Gisenyi Inyemeramihigo cyongeye gushegeshwa bwa 2 n’inkongi y’umuriro

Gicumbi: Inkuru y’umubyeyi warokotse Jenoside, washimishijwe n’impano yahawe na DASSO



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-09 09:38:54 CAT
Yasuwe: 57


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuyobozi-wo-muri-Rusizi-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gufatanwa-umubiri-wuwazize-Jenoside.php