Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yamaganye amakuru yavugaga ko yasezeye kuri Rradio na TV1.
Umunyamakuru Angelbert Mutabaruka uzwi nka Angeli Mutabaruka, yahakanye amakuru yavugaga ko yasezeye ku gitangazamakuru akorera, avuga ko ari ibihuha, anavuga impamvu amaze iminsi atumvikana kuri iki gitangazamakuru.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, ku mbuga nkoranyambaga, haramutse amakuru yavugaga ko uyu munyamakuru usanzwe akorera igitangazamakuru cya Radio na TV 1, ndetse ko ari yo mpamvu amaze iminsi atumvikana kuri ibi bitangazamakuru.
Hari n’abavugaga ko yamaze no kumvikana n’ikindi gitangazamakuru gikorera mu Rwanda, ndetse ko mu gihe cya vuba, azaba yatangiye kucyumvikanaho.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze rwitwa Twitter, uyu munyamakuru Angeli Mutabaruka, yamaganye aya makuru, asobanura impamvu amaze iminsi atumvikana kuri microphone z’iyi radio na Televiziyo akorera.
Ati “Amakuru ari gukwirakwizwa ko nasezeye kuri Radio na TV1, si yo; ni ibihuha. Ahubwo maze iminsi ndwaye kandi ndi kumera neza.”
Uyu munyamakuru asanzwe akora ikiganiro gitambuka kuri ibi bitangazamakuru mu masaha ya mu gitondo, aho akorana na mugenzi we Kakooza Nkuliza Charles, uzwi nka KNC akaba ari na we nyiri iki gitangazamakuru cy’amajwi n’amashusho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show