English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuntu umwe niwe wapfiriye mu mpanuka mu gihe undi yakomeretse bikabije.

Mu muhanda wa kaburimbo Musanze – Kigali, mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, habereye impanuka yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, undi arakomereka bikomeye.

Abanyuraga muri uyu muhanda batunguwe no gusanga umurambo w’umuntu umwe ndetse n’undi wakomeretse bikabije, bari mu muhanda, iruhande rwabo hari kasike za moto zangiritse cyane.

Amakuru avuga ko abo bombi barimo umumotari wari utwaye moto hamwe n’umugenzi yari ayitwayeho baganaga mu cyerekezo cya Kigali, bageze hafi y’ikibuga cy’umupira kiri ahitwa i Nyakarambi mu Mudugudu wa Rusaki Akagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Rwaza, bahahurira n’imodoka yavaga i Kigali ijya mu cyerekezo kigana i Musanze bagongana na yo ihita ikomeza kwirukanka.

Niragire Octavie Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Rwaza  ati “Umuntu umwe yahise apfa undi akomereka bikomeye.’’

Akomeza agira ati ‘’ Imodoka yabagonze ntiyahise imenyekana kuko ikimara kubagonga yahise ikomeza ikagenda. Gusa amakuru turi kubwirwa n’abaturage ngo ni uko yaba ari imodoka nini ifite kariseri y’umweru yabagonze igakomeza kwiruka. Turacyashakisha amakuru arenzeho.’’

Iby’iyi mpanuka bikimara kumenyekana, hitabajwe Polisi na RIB bagera aho yabereye, umurambo ndetse n’uwakomeretse bajyanwa mu bitaro ndetse hahita hatangizwa iperereza ku cyayiteye, ndetse no gushakisha iyo modoka.



Izindi nkuru wasoma

Amakuru mashya: Uburundi bwemeje ko hari ingabo zayo zapfiriye muri Congo.

Kugabanuka kw'ubugome n'ubumwe mu buzima bwite: Dore uburenganzira bw’umugore mu muryango.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Kamonyi barahiga bukware uwateye undi Grenade amuziza kugirana umubano udasazwe n’umugore we.

Kamonyi- Musambira: Habereye impanuka ikomeye cyane aho imodoka ya RFTC yasekuranye na Vigo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-22 14:14:20 CAT
Yasuwe: 65


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuntu-umwe-niwe-wapfiriye-mu-mpanuka-mu-gihe-undi-yakomeretse-bikabije.php