Imitwe 3 yitwaje intwaro yishyize hamwe ngo ikureho ubutegetsi bw'u Burundi.
Ku wa 17 Gashyantare 2025, imitwe itatu yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw'u Burundi, ariyo FRB-Abarundi, UPR, na UPF, yatangaje ko yishyize hamwe ikora ihuriro rishya ryiswe "Le Front Burundais de la Liberation" (F.B.L-Abarundi). Iyi myanzuro yafatiwe mu nama idasanzwe yabereye ahitwa Musigati, mu ntara ya Bubanza, ku wa 16 Gashyantare 2025.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umuvugizi w'iri huriro, Major Mugisha Joab, iyi mitwe yatangaje ko intego nyamukuru ari uguhuriza hamwe imbaraga mu rwego rwo "kubohora igihugu cyacu dukunda cy'u Burundi." Iri tangazo ryakomeje rihamagarira indi mitwe ya politiki n'indi yose yifuza kwifatanya na bo, kugira ngo bongere ubushake bwo gukiza igihugu ibibazo byugarije.
Major Mugisha Joab yagize ati: "Umuryango wacu wa F.B.L-Abarundi wiyemeje guhangana n'ibibazo byose, ndetse no kurwanya ubutegetsi bwa CNDD-FDD mu kubohora byuzuye igihugu cyacu kiri mu bibazo." Iri huriro ryashinje ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, imiyoborere mibi yateje ubwoba mu baturage ndetse n'abanyamahanga baba mu gihugu.
Banavuze ko ubu butegetsi bwimakaje politiki y'inzangano zishingiye ku moko, ndetse ko hari umugambi wo gutegura Jenoside yo gukorera abo mu bwoko bw'Abatutsi, bifashishije umutwe wa FDLR ugizwe n'abasize bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.
Iri huriro ryasabye Abarundi bose, hatitawe ku bwoko, kwifatanya na bo mu rugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa CNDD-FDD, bwiswe "ubw'abanyabyaha." Iri tangazo rije mu gihe hari umwuka mubi mu gihugu, aho ubutegetsi buriho bushinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu no guteza amacakubiri ashingiye ku moko.
Nubwo iri huriro rishya ryiyemeje guhangana n'ubutegetsi buriho, haracyariho impungenge ku buryo ibi bizagerwaho, ndetse n'ingaruka bishobora kugira ku mutekano w'akarere k'Ibiyaga Bigari.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show