RDC: Abasirikare n’Abasivili basaga 500 barekuwe muri gereza ya Mulunge mu gihe M23 isatira Uvira.
Ubuyobozi bwa gisirikare bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwafunguye imfungwa zisaga 500 zari muri Gereza Nkuru ya Mulunge, iherereye mu teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Gashyantare 2025, mu gihe umutwe wa M23 wari mu bilometero bigera kuri 50 uva mu mujyi wa Uvira.
Muri izi mfungwa hafunguwe abasirikare n’abasivili, by’umwihariko abari baherutse gufungwa bazira guhunga urugamba ubwo M23 yakomezaga gufata ibice bitandukanye bya Kivu y’Amajyepfo. Ubuyobozi bwa gisirikare bwa RDC bwabanje kubagira inama, bubamenyesha ko bagomba gusubizwa mu gisirikare kugira ngo bakomeze kurwanirira igihugu. Nyuma y’iyo nama, aba basirikare boherejwe mu gace ka Kagando, ahahoze ikigo cy’ingabo za MONUSCO, mbere y’uko bongera gusubizwa mu mirwano.
Iki gikorwa cyo kurekura imfungwa cyabaye mu gihe ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zari zihanganiye n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo mu mujyi wa Uvira. Amakuru aturuka aho avuga ko habaye ukutumvikana hagati y’izi ngabo, aho Wazalendo yangaga ko FARDC ijyana intwaro n’amasasu muri Kalemie, ahubwo bakifuza ko basigirwa ibyo bikoresho mbere yo kugenda.
Ibi bibaye nyuma y’uko ingabo za Leta ya RDC ziherutse kurekura izindi mfungwa zirenga 2000 muri Gereza Nkuru ya Bukavu, ubwo abarwanyi ba M23 batangiraga kwinjira mu mujyi wa Bukavu tariki ya 16 Gashyantare 2025. Na mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Goma tariki ya 27 Mutarama 2025, imfungwa zirenga 4000 zari muri Gereza Nkuru ya Munzenze na zo zarafunguwe.
Ku ruhande rwa M23, ubuyobozi bwayo bwatangaje ko izi mfungwa zishobora guteza umutekano muke mu bice uyu mutwe ufite mu maboko yawo, butangaza ko buzakomeza gukumira icyahungabanya umutekano w’abaturage.
Iyi mikirize y’imfungwa ni kimwe mu bikorwa bikomeje kwerekana uko imirwano muri Kivu y’Amajyepfo igenda ihindura isura, cyane cyane mu gihe M23 ikomeje kwigarurira ibice binini by’iyi ntara.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show