English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nta muntu n’umwe nzatakambira ngo ampe uruhushya rwo kubaho - Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko atazigera asaba umuntu uwo ari we wese uruhushya rwo kubaho cyangwa urwo gutuma Abanyarwanda babaho.

Ibi yabivugiye mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) iteraniye i Addis Ababa muri Ethiopia, yiga ku kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Kagame yagaragaje ko ikibazo cya RDC cyakabaye ati "Ntituba tukigifite. Dufite abantu bavuga ibinyoma kandi nta mpamvu.’’

Yongeyeho ko u Rwanda rudakwiye kwikorezwa ibibazo bya RDC kuko naryo rufite ibyo ruhanganye na byo.

Ati "Ni gute Congo itekereza ko ibibazo byayo byose bituruka hanze yayo? U Rwanda nta ho ruhuriye n’ibibazo bya Congo. Twifitiye ibyacu bibazo duhanganye na byo.

Tshisekedi yirengagiza inama mpuzamahanga zo kuganira na M23

Ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa RDC bikomeje gukaza umurego, aho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bwahisemo gushinja u Rwanda kugira uruhare muri iki kibazo, nyamara bwanze gukurikiza inama mpuzamahanga zo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu nama yabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 8 Gashyantare 2025, abakuru b’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bagaragaje ko ibiganiro bya politiki ari byo byonyine byazana amahoro arambye muri RDC.

Gusa, ubwo yitabiraga inama mpuzamahanga yiga ku mutekano iri kubera i Munich mu Budage, Perezida Tshisekedi yongeye gushimangira ko adashobora kuganira na M23, ayita "umutwe w’iterabwoba wishe abantu."

Ibi arabivuga mu gihe abarwanyi ba M23 bakomeje kwigarurira ibice bitandukanye muri Kivu y’Amajyepfo, aho binjiye mu Mujyi wa Bukavu batarwanye, kuko ingabo za Leta n’iza EAC Forces bakoranaga na Wazalendo babangiye amaguru ingata bagahunga urugamba.

Mu gihe ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC gikomeje gukaza umurego, haribazwa niba Tshisekedi azakomera ku cyemezo cye cyo kwanga ibiganiro, cyangwa niba azahindura umuvuno nyuma y’igitutu cy’amahanga.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri Thérèse Kayikwamba yasuye Perezida Ndayishimiye

Perezida Ndayishimiye yababajwe bikomeye n’ibyo Gen (Rtd) Kabarebe yamuvuzeho

Perezida Kagame yeretse Tshisekedi ingingo nshya yarangiza intambara ya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yitabiriye irahira rya Perezida mushya wa Namibia

Perezida Kagame mu biganiro n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutegetsi bwa Amerika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-15 12:07:56 CAT
Yasuwe: 101


Comments

By tuyishimire richard on 2025-02-19 02:33:07
 mukomerezaho kbx ndabon website mushyiraho amakuru meza gusa mwongere umwihariko wanyu cyane kurusha ibindi binyamakuru



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nta-muntu-numwe-nzatakambira-ngo-ampe-uruhushya-rwo-kubaho--Perezida-Kagame.php