Uyu musore w’imyaka 30, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri aho yaje kumenyekanisha ibihangano bye bishya ndetse no gusabana n’abakunzi be mu Rwanda ndetse akanabataramira.
LADIPOE ubwo yari yakiriwe kuri KT Radio mu kiganiro Dunda show, yavuze ko mbere na mbere ibyo yishimira mu muziki we ari ukuba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yitwa Mavin Records yo muri Nigeria ikaba inayoborwa na Don Jazzy umwe mu bakomeye muri Afurika.
Muri 2017 nibwo uyu muhanzi yasinye amasezerano yo gutangira gufashwa n’iyi nzu ya Mavin Records, akibarizwamo kugeza uyu munsi.
Iyi nzu yanyuzemo abahanzi b’ibyamamare barimo Tiwa Savage, Wande Coal, Iyanya na Korede Bello.
Ladipoe yavuze ko kuba abarizwa mu nzu ifasha abahanzi yanyuzemo ibyamamare bitandukanye, ikaba kandi irimo abandi bahanzi b’abahanga bituma akora cyane kugira ngo ibihangano bye bibashe kugera kure no gukundwa.
Abajijwe ku cyo abahanzi nyarwanda bakwiye gukora kugira ngo na bo babashe kumenyekana nka we ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko ibyinshi babizi na bo kandi babibwirwa kenshi bityo ko icyo bakeneye ari uguhozaho.
Ati: "Benshi mu bahanzi baza mu muziki bashaka guhita babona amafaranga bakagafata, oya ibyo si byo, umuziki usaba kwihangana."
Yakomeje agira ati: "Indirimbo yanjye yitwa ’Know You’ nakoranye na Simi, nayikoze muri 2017 ariko nyishyira hanze muri 2020, urumva ko byansabye kwihangana cyane. Rero niba hari umuhanzi uri kutwumva na we yakwihangana akazajya ashyira hanze indirimbo mu gihe yumva gikwiye."
LADIPOE yavuze ko ibyo bizarushaho gufasha abahanzi nyarwanda kugera ku nzozi zabo.
Yavuze kandi ko yiteguye gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda mu gihe bahuza ariko na none akaba afite ubushake bwo gukora.
LADIPOE yaherukaga mu Rwanda muri Kamena uyu mwaka mu gitaramo cya Kigali Chop Life cyari cyateguwe na sosiyete EmPawa Africa ya Mr Eazi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show