English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanzi Kizz Daniel ugiye kumurika EP nshya  yatangaje ko yapfushije nyirabukwe.

Kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2024, umuhanzi wo muri Nigeria Kizz Daniel, yatangaje ko ashimishijwe no guteguza abakunze be EP nshya, ariko kandi nyuma y’amasaha make avuga ko apfushije nyirabukwe.

EP nshya Kizz Daniel yateguje akaba yarayise “Uncle K”  ikazajya hanze ku wa 29 Ugushyingo 2024. Ni EP avuga ko izaba iriho abahanzi barimo: Phyno, Runtown na Victony.

Ubwo yatangazaga ko kandi agiye gushyira hanze EP, yahise ahishura ko nyuma yo kuyishyira hanze azahita afata akaruhuko mu muziki akazagaruka mu 2026.

Hagati aho, uyu muhanzi yongeye gutangaza ko ari mu gahinda ko gupfusha nyirabukwe, aho nawe yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu.

Mu butumwa yacishije kuri X, yavuze ko nyina w’umugore we yitabye Imana yishwe na Kanseri, bityo ko bamufasha kumusengera akaruhukira mu mahoro.

Oluwatobiloba Daniel Anidugbe wamamaye mu muziki ku mazina ya Kizz Daniel, ku myaka 30 afite ubu, yatangiye umuziki mu 2014, amenyekana mu ndirimbo zirimo ‘Buga’, ‘Cough’ n’izindi.



Izindi nkuru wasoma

NESA yatangaje gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

FERWAFA yatangaje ikigiye gukorwa ku kibazo cya Migi

Israel yasohoye itangazo rishobora guteza intambara nshya, nyuma y’igitero cyahitanye abantu 330

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya

Umuhanzi Elijah Kitaka yahakanye ibyo kuba umutinganyi, ahishura ikintu gitangaje ku bagore.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-16 10:56:07 CAT
Yasuwe: 179


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanzi-Kizz-Daniel--ugiye-kumurika-EP-nshya--yatangaje-ko-yapfushije-nyirabukwe.php