English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanda Congo–Nil–Manihira–Ngororero ugiye gutangira kubakwa

Umuhanda uhuza Akarere ka Rutsiro n’aka Ngororero, unyuze mu gace ka Congo–Nil, Manihira na Ngororero, ugiye gutangira kubakwa. Ni umuhanda wa kaburimbo, ugamije koroshya ubuhahirane no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batuye muri ibyo bice.

Uyu muhanda ni umwe mu mishanga minini yatangijwe muri Werurwe 2025, aho Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kubaka imihanda ya kaburimbo ingana na kilometero 215 mu bice bitandukanye by’igihugu. Umuhanda wa Ngororero–Rutsiro  ni umwe muri iyo mishinga, ugamije gufasha abaturage kubona amasoko y’umusaruro wabo no korohereza ingendo zihuza uturere.

Umuhanda wa Congo–Nil – Manihira – Ngororero uzaca mu mirenge irimo Gihango, Manihira na Rusebeya yo mu Karere ka Rutsiro, ukagera mu Karere ka Ngororero. Aha ni ahantu hakunze kwibasirwa n’ibibazo by’imihanda mibi, bikadindiza iterambere ry’abaturage.

Mbere y’uko imirimo nyir’izina yo kubaka itangira, habanje gukorwa inyigo z’ingaruka ku bidukikije n’imibereho y’abaturage (ESIA), ndetse no gutegura gahunda yo kwimura ababa aho uyu muhanda uzanyura (RAP). Iyi gahunda igaragaza uko abaturage bazahabwa indishyi hakurikijwe ibyo bazatakaza, nk’ubutaka, ibiti n’ibindi bikoresho byabo biri mu nzira y’iyo mihanda.

Ni umuhanda witezweho  koroshya ingendo z’abaturage bajya kwivuza, bajyana umusaruro ku isoko ndetse n’abanyeshuri bajya ku mashuri. Uzongera amahirwe y’ishoramari, wongere ubucuruzi hagati y’uturere twombi ndetse utezimbere ubuhinzi n’ubworozi muri utwo turere ndetse n’Intara yose muri rusange.

Bibarwa ko abaturage barenga 1,300 bazahabwa ingurane, Bazahabwa amafaranga hakurikijwe agaciro k’ibyabo bizangizwa.

Umushinga wo kubaka uyu muhanda uterwa inkunga n’abaterankunga mpuzamahanga barimo Banki y’Isi, JICA, IFAD n’abandi, ku bufatanye na Leta y’u Rwanda binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Imihanda (RTDA).



Izindi nkuru wasoma

Jules Karangwa ugiye kuyobora Rwanda Premier League nu muntu ki?

Umuhanda Congo–Nil–Manihira–Ngororero ugiye gutangira kubakwa

Kabila mu Rukiko rwa Gisirikare: Urubanza Rudasanzwe Rugiye Guhindura Politiki ya Congo

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Min.Murangwa yasobanuye impamvu umuhanda Kigali–Muhanga utari mu ngengo y’imari 2025/26



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-04 11:53:43 CAT
Yasuwe: 121


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanda-CongoNilManihiraNgororero-ugiye-gutangira-kubakwa.php