English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rusororo: Abagabo babiri bafatiwe kuri moto batwaye ibilo 31 by’urumogi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit – ANU) rikorera mu Mujyi wa Kigali ryataye muri yombi abagabo babiri bakekwaho gucuruza no gutunda urumogi, bakaba bafatanywe ibiro 31 byarwo.

Bafashwe ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2025, mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza. Abashinzwe umutekano babasanze bafite amapaki y’urumogi bari bapfunyitse neza, bikekwa ko bari barujyanye kurugurisha mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Polisi ivuga ko ibyo ari ibikorwa byo gukumira ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no kurengera ubuzima bw’abaturage, ikanashimira abaturage batanga amakuru ku gihe. Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ibiyobyabwenge nk’urumogi biri mu bintu bitemewe mu Rwanda, kandi ubifatanwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 kugeza ku gifungo cya burundu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga menshi bitewe n’ingano yafatanywe.

 



Izindi nkuru wasoma

Abantu bagufi barusha abarebare amahirwe yo kuramba -Ukuri kwa Siyansi

Ukuri ku mashusho yasakaye agaragaza umukobwa ari kuribwa n’ifi

Rusororo: Abagabo babiri bafatiwe kuri moto batwaye ibilo 31 by’urumogi

Uburayi Bwafashe Umwanzuro Ukomeye ku Gisirikare — Ese niki kigiye gukurikiraho?

Perezida Kagame yagaragaje ishimwe rikomeye kuri Dr. Edouard Ngirente



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-10 02:29:36 CAT
Yasuwe: 108


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rusororo-Abagabo-babiri-bafatiwe-kuri-moto-batwaye-ibilo-31-byurumogi.php