English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kenya na Uganda watangiye kubakwa

Leta ya Uganda igiye gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka ku mupaka wa Uganda na Kenya ahazwi nka Malaba, ukomeza mu Murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala.

Ni umuhanda uzaba ufite ibilometero 332, ukaba wari umaze imyaka umunani utegerejwe dore ko umushinga muri rusange wakabaye waratangiye mu 2016.

Umuyobozi w’uyu mushinga, Perez Wamburu, yavuze ko uyu mushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyo muri Turukiya nyuma y’uko icyo mu Bushinwa bari bumvikanye kibatengushye, kigatinda gushyira mu bikorwa uyu mushinga bikaza no kurangira amasezerano impande zombi zari zagiranye asheshwe.

Amafaranga azishyurwa kuri uyu mushinga ntabwo yatangajwe, gusa ikigo cyo mu Bushinwa cyari cyasezeranyije Leta ya Uganda ko kizakoresha miliyari 2.2$ muri uyu mushinga.

Iyubakwa ry’uyu muhanda riri mu mushinga mugari Uganda ifitanye n’ibindi bihugu byo mu Karere birimo Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, wo kubaka imihanda ya gari ya moshi ihuza ibi bihugu. Ni umushinga watangijwe mu 2013 gusa ugenda uhura n’imbogamizi zirimo kubona amikoro yo kuwushyira mu bikorwa.

Byitezwe ko nta gihindutse, uyu muhanda watangira kubakwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abarimu bigisha mu mashuri abanza arenga 150 bahagaritse imyigaragambyo.

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Ikipe ya Kiyovu Sports yagarikiwe i Rubavu ikomeza kugwa mu mu mpanga.

Abayobozi bakomeye ba ADF bishwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’ingabo za Uganda (UPDF ).

Rwanda Mountain Gorilla Rally: Umunya-Kenya Karan Patel yigaruriye imitima ya benshi.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-06 07:48:25 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umuhanda-wa-gari-ya-moshi-uhuza-ibihugu-byo-mu-Karere-ugiye-kubakwa-uhereye-muri-Uganda.php