Umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kenya na Uganda watangiye kubakwa
Leta ya Uganda igiye gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka ku mupaka wa Uganda na Kenya ahazwi nka Malaba, ukomeza mu Murwa Mukuru wa Uganda, i Kampala.
Ni umuhanda uzaba ufite ibilometero 332, ukaba wari umaze imyaka umunani utegerejwe dore ko umushinga muri rusange wakabaye waratangiye mu 2016.
Umuyobozi w’uyu mushinga, Perez Wamburu, yavuze ko uyu mushinga ugiye gutangira gushyirwa mu bikorwa n’ikigo cyo muri Turukiya nyuma y’uko icyo mu Bushinwa bari bumvikanye kibatengushye, kigatinda gushyira mu bikorwa uyu mushinga bikaza no kurangira amasezerano impande zombi zari zagiranye asheshwe.
Amafaranga azishyurwa kuri uyu mushinga ntabwo yatangajwe, gusa ikigo cyo mu Bushinwa cyari cyasezeranyije Leta ya Uganda ko kizakoresha miliyari 2.2$ muri uyu mushinga.
Iyubakwa ry’uyu muhanda riri mu mushinga mugari Uganda ifitanye n’ibindi bihugu byo mu Karere birimo Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo n’u Rwanda, wo kubaka imihanda ya gari ya moshi ihuza ibi bihugu. Ni umushinga watangijwe mu 2013 gusa ugenda uhura n’imbogamizi zirimo kubona amikoro yo kuwushyira mu bikorwa.
Byitezwe ko nta gihindutse, uyu muhanda watangira kubakwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show