Uganda: Abajenerali batatu na Minisitiri bakomerekeye mu manuka ikomeye cyane.
Abasirikare batatu ba Uganda bafite amapeti yo mu cyiciro cya ‘Général’ n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, John Mulimba, bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka.
Abajenerali bakoze iyi mpanuka ni Lt Gen James Nakibus Lakara uyobora ikigo gishinzwe ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, Lt Gen (Rtd) Andrew Gutti wayoboye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare na Brig Gen Mwanje Ssekiranda uyobora Umutwe w’Inkeragutabara.
Ikinyamakuru New Vision, kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, cyatangaje ko iyi mpanuka yabaye ku wa Kane ubwo imodoka aba bayobozi barimo zagongwaga n’ikamyo yari yacitse feri, ubwo bari bageze mu gace ka Namunsaala mu muhanda wa Kampala-Gulu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya Savannah, Sam Twineamazima, yatangaje ko aba basirikare na Minisitiri Mulimba bajyanwe mu bitaro bya Bombo kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Ati “Abakoze impanuka bihutishirijwe ku bitaro bya gisirikare bya Bombo kugira ngo bavurwe. Amakuru yakusanyijwe n’abofisiye bashinzwe iperereza ry’ahakorewe icyaha kugira ngo yifashishwe mu iperereza.”
Tariki ya 16 Ukwakira 2024, umuhanda wa Kampala-Gulu na bwo wabereyemo impanuka ya Fuso na ‘taxi’, yapfiriyemo abantu batandatu, abandi batanu barakomereka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show