English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yarabenzwe ahita yiyahura nyuma yo guha akavagari k’amafaranga umumotari amwizeza ko bazabana.

Umukobwa wo mu Karere ka Nyanza birakekwa ko yahaye umusore ukora akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto amafaranga angana n’ibihumbi 400 Frw none bikaba byamunaniye kwiyakira, kuba uyu musore adashaka ko babana nk’umugore n’umugabo.

Byabereye mu Mudugudu wa Kabona mu Kagari ka Rwesero mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Abatuye muri kariya gace baganiriye n’UMUSEKE ari na ho dukomora inkuru yacu ko uwo mukobwa ari mu kigero cy’imyaka 27 yitwa Mushimiyimana Phoroline aho yari asanzwe ataha iwabo.

Uriya mukobwa usanzwe ukora ubucuruzi buciriritse bivugwa ko yakundanye n’umusore w’umumotari ku buryo bari no mu nzira zo kubana.

Amakuru avuga ko ubwo uwo musore yagaragarizaga uwo mukunzi we, ko moto akoresha ari iyo yabaga yatijwe, umukobwa atazuyaje kumuha ibihumbi 400Frw, ngo yongere agure moto ye bahereho babana.

Umukobwa akimara gutanga amafaranga moto ikagurwa, umusore yatangiye kumwereka ko atamushaka, birangira yishakiye undi ndetse n’ayo mafaranga ntiyayamusubiza.

Amakuru ahari avuga ko ku wa 01 Ukuboza 2024 umukobwa yatashye iwabo avuye mu bucuruzi bwe buciriritse, maze yishyuza wa musore kuri telefoni ibyo kumwishyura ntiyabyumva.

Uyu mukobwa ngo usanzwe acuruzanya na Nyina ngo yari yatangiye umubyeyi we amafaranga igihumbi mu itsinda, na yo ayamwishyuje nyina ntiyayamuha niko kuvuga ko na nyina atamukunda, bikekwa ko yahise anywa ikinini cy’imbeba.

Se umubyara ni we wabanje kubibona ko umukobwa we yiyahuye yihutira kumenyesha na nyina amubwira ko amafaranga yariwe n’umumotari atumye yiyambura ubuzima.

Ngo bahamagaye moto imujyana ku bitaro bya Nyanza ku bw’amahirwe ahagera atarapfa, abaganga bakaba bari kumwitaho.

Inzego z’ibanze z’aho batuye zivuga ko ibyabaye byose iwabo w’umukobwa bari bagerageje kubigira ibanga, gusa ku bw’amahirwe umukobwa atapfuye ahubwo ari kwitabwaho n’abaganga.

Amakuru avuga ko umusore kutemera kubana n’uwo mukobwa yamujijije ko yabyariye iwabo, bityo atabana n’umuntu ufite umwana.



Izindi nkuru wasoma

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

Nyabugogo: Abacuruzi babuze aho bakorera nyuma yo gusenyerwa, impungenge n'icyizere cy’ubuzima.

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Abacukuzi b’amabuye ya zahabu 36 bishwe n’inzara abandi 82 barazahaye cyane nyuma yo kuriduka.

Rubavu: Yatawe muri yombi nyuma yo kwinjira mu rugo rw’umuturage akibamo moto.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-03 08:40:57 CAT
Yasuwe: 59


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yarabenzwe-ahita-yiyahura-nyuma-yo-guha-akavagari-kamafaranga-umumotari-amwizeza-ko-bazabana.php